Peace cup 2025 : Rayon yaguye miswi , Mukura na As Kigali byanze
Mu mikino yakinwaga ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’ Amahoro , Ikipe Rayon sports yanganije n’ikipe ya Gorilla fc ibitego bibiri kuri bibiri , Mukura vs yaherukaga gutsinda Apr Fc muri shampiyona yatsinzwe n’amagaju mu mukino wabereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu gihe As Kigali yatsindwaga na Police .
Mu mukino wari witezwe kurebwa n’imbaga y’abantu batari bake nyuma yuko inganije n’ikipe ya Amagaju fc 1 -1 muri shampiyona , Rayon sports yari yakiriye Gorilla fc maze itangira itungurwa kuko yabanjwe ibitego bibiri byatsinzwe na Nsanzimfura Keddy na Landry Ndikumana ku ruhande rwa Gorilla fc mu gice cya mbere .
Mu gice cya kabiri cy’umukino , Rayon sports yaje kubonerwa ibitego bibiri byo kwishyura byatsinzwe na rutahizamu wayo Biramahire Abbedy aho yabitsinze ku minota isa nkaho yegeranye aho igitego cya mbere yagitsinze ku munota wa 51′ naho icya kabiri agitsinda ku wa 58 ‘ .
Umukino wa kwishyura uteganijwe kuba tariki ya 4 Werurwe nabwo ukaba uzabera kuri sitade ya Kigali pele stadium .
Undi mukino wabaga ni uwo ikipe ya Mukura yatsinzwemo n’amagaju ibitego bibiri ku busa kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Huye , ibitego by’amagaju byatsinzwe na Dusabe Jean Claude na Narcisse Masudi .
Police Fc nayo niko yifatiraga ikipe ya As Kigali iyitsinda iyiturutse inyuma ku bitego bibiri kuri kimwe aho Emmanuel Okwi yafashije As Kigali kubona igitego cya mbere gusa byaje kwishyurwa na Abeddy Bigirimana na rutahizamu ukomoka muri Nigeria witwa Ani Elijah .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?