Paul Pogba yaciye amarenga y’aho azerekeza nyuma yo gutandukana na Juventus

Rurangiranwa Paul Pogba umaze iminsi atangiye kwitoreza mu mujyi wa Miami muri leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje byinshi ku hazaza he aho yavuze ko ikipe ya Manchester united adateganya kuyigarukamo.
Pogba yaba ari inshuro ya gatatu agarutse muri muri iyi kipe nyuma yo kuzanwa akiri muto dore ko, yari afite imyaka 16 ubwo yagurwaga mu ikipe ya Le Havre, ndetse akongera no kugurwa mu 2016 akuwe mu ikipe ya Juventus n’ubundi yari yaragurishijwemo.
Ku myaka ye isaga 31 , Pogba arateganya kugaruka mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru , aho amakuru menshi avuga ko ateganya kugaruka mu ikipe imwe mu zibarizwa muri shampiyona eshanu zikomeye i Burayi.
Pogba yahanwe mu 2023 ubwo yahabwaga imyaka ine adakina umupira w’amaguru nyuma y’aho basanze yaratanze ibipimo bitari byo ndetse byaje no gutuma ibipimo bye bya (Testosterone) bigaragara ko biri hejuru.
Gusa nyuma yo kujurira kuri iki cyemezo, igihano cye cyaragabanyijwe aho cyavanywe ku myaka 4 kigashyirwa ku mezi 8,ndetse ibi bivuze ko, azagaragara mu kibuga guhera mu kwa Gatatu 2025.
Ubwo yemezaga ko, atandukanye n’ikipe ya Juventus Paul Pogba yagize ati:”Hari ubwo ibintu bitagenda uko tubishaka gusa hari ikintu kimwe gusa, isano nge namwe(abafana) dufitanye ntirizigera ripfa kwibagirana”.
“Mwampaye byose ndetse n’ibyo ntari niteze kandi sinteze kwibagirwa uburyo mwamfashije ndetse n’urukundo mwanyeretse. Amahirwe masa kuri Juventus”.

Iyi kipe ibarizwa mu Butaliyani nayo yasohoye itangazo ryemeza itandukana ryayo n’umukinnyi Paul Pogba aho ryemeza ko, batandukanye ku bwumvikane ndetse ikaba yaboneyeho no kumwifuriza amahirwe masa.
Uyu mugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Guinea,Conakry yavuze ko akiri wa wundi abantu bazi, ati ntacyampindutseho ahubwo mfite amashyushyu yo kugaruka mu kibuga.
Nubwo Pogba yatangaje ibi byose ntibibuza ko ikipe ya Manchester united iteganya kwirukana benshi mu bakinnyi bayo nyuma y’igenda rya Erik Ten Hag ibintu bishobora gutuma iyi kipe ikenera amahitamo menshi hagati mu kibuga.