Paul Merson yaburiye ikipe ya Manchester united ko,igomba kwitondera Chelsea

Merson yatangaje ko ikipe ya Chelsea izatsinda ibigomba ku cyumweru.
Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza Paul Merson yatangaje uburyo ateganyamo ko, imikino imwe n’imwe izarangira muri iyi weekend.
Paul Merson ukunze kugaragara mu biganiro bitandukanye akoresha abakinnyi,ndetse akaba ari n’umusesenguzi w’imikino ku kinyamakuru cya Sky sports,yatangaje uburyo imwe mu mikino itandukanye iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru abona izarangira(prediction).
Ahereye kuri (rendez-vous) idasanzwe ya Chelsea izaba isura Manchester united ku Kibuga Old Trafford, yafatiyeho maze aburira ikipe ya Manchester united ko nititonda ishobora kongera guhura n’icyumweru kibi nkuko byari bimeze mbere y’igenda ry’umutoza Eric Ten Hag.
Mu mukino w’indya nkurye iyi kipe iraba yasuyemo Manchester united kuri iki cyumweru ni mugihe, tutagomba kuza kwiyibagiza Kandi ko, ab’i London bambara ubururu n’umweru baherutse gutsindwa n’ikipe ya Newcastle united muri (carabao cup).
Gusa ibyo ntibibuza ko, umutoza Enzo Maresca yigobotoye itangira ribi yagize rya shampiyona dore ko,bigaragarira buri wese ko, atangiye kugira ibyo ashyira ku murongo mu ikipe ya Chelsea.
Nubwo bihagaze gutyo I London, ibintu n’impinduka gusa gusa i Manchester nyuma y’iyirukanwa ry’umutoza Erick Ten Hag.
Biteganyijwe ko,iyi kipe iza kuza kumanuka mu kibuga iyobowe n’uwahoze ari rutahizamu wayo Umuholandi Ruud Van Nistelrooy nyuma y’igenda ry’uwo yahoze yungirije.
Ni umukino we wa kabiri araza kuza kuba atoje nyuma yo kunyagira ikipe ya Leicester city ibitego bitanu kuri bibiri (5-2) mu mukino wahuje amakipe yombi mu gikombe cya (carabao cup).
Nubwo Paul Merson ahamya ko hari imivugururire mu mikinire ku ikipe ya Manchester united, uyu mugabo ntibimubuza kuvuga ko ikipe ya Chelsea Ariyo izatahana intsinzi Aho ihabwa amahirwe ya 3-1 ahanini bishingiye ku cyo yita ubunebwe mu busatirizi bw’ikipe ya Manchester united.
Akomeza kandi avuga ko nubwo Manchester united yagaragaje ubukaka mu mukino iheruka gukinana na Leicester city bitavuze ko, ikibazo cyayo cyahise gikemuka aka kanya.Ni mu gihe Paul Merson we avuga ko, bizasaba umwanya kugira ngo ikipe ijye ku murongo neza.
Abajijwe kugira icyo yavuga ku yindi mikino .
Umva icyo Paul Merson yatangaje !
Umukino wa mbere w’icyumweru uraza kuza kuba ubera ku kibuga St James’s Park, aho Newcastle iraba yasuwe n’ikipe ya Arsenal ari nako kandi uyu mugabo avuga ko Gunners nkuko bakunze kuyita(Arsenal ) izatahana amanota atatu imbumbe kuri 2-1.
Merson akomeza yemeza ko kizaba icyumweru kiza ku bakeba ba Arsenal aho, ahamya ko Liverpool izabona intsinzi ya 3-1 itsinda Brighton, mbere yo guteganya kandi, yahamije ko ikipe ya Manchester city nayo izatsinda iya Bournemouth 2-0.
Nubwo mu ziyoboye urutonde bikomeye, ni nako no mu z’inyuma hari isibaniro ry’icyubahiro, aho amakipe 6 ya nyuma Ipswich, Leicester, Southampton,Everton, Wolverhampton wanderers ndetse na Crystal Palace zose zizahura hagati yazo. Merson avuga ko bizaba Ari ibyishimo ku makipe abiri yazamutse mu cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Uko Merson yateganyije ibizava mu mikino

Uyu musesenguzi yavuze ko, ikipe ya Ipswich ndetse n’iya Southampton zifite amahirwe menshi yo gutsinda Leicester na Everton mu buryo buhamye. Mu gihe atekereza ko ikipe ya Wolves iri kugenda igaruka gake gake, izatsinda Crystal Palace 1-0 ntakabuza.
Mu mikino itatu ya nyuma yo muri ino weekend, uyu munyabigwi w’ikipe ya Arsenal yavuze ko ikipe ya Tottenham Hotspur izatsinda Aston villa, Nottingham forest igatsinda Westham united mu gihe Fulham izasoza weekend itsinda Brentford 2-1.