Paul Kagame abona Ibikorwa byiza nk’inzira yo gukura icyasha ku Banyarwanda

Mu ihuriro rya 17 rya Unity Club – INTWARARUMURI, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje uburyo ibikorwa byiza u Rwanda rushobora gukora, byakuraho icyasha rwasizwe na amateka mabi yaranze u Rwanda mu wi 1994.

Kuwa 16 ugushyingo 2024, perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye ihuriro rya 17 rya Unity Club – INTWARARUMURI, ryabereye Kigali Convention Center, ko Abanyarwanda ibikorwa byabo byiza bishobora gusibanganya icyasha basizwe na amateka mabi yaranze u Rwanda mu mwaka w’i 1994.

Iyi Unity Club – INTWARARUMURI, igizwe n’abantu batandukanye harimo abayobozi bo muri guverinoma n’abayihozemo n’abo bashakanye, aho washinzwe na Madamu Jeannette Kagame kuwa 28 Gashyantare 1996, ku ntego yo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro nk’inkingi z’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yagaragaje ko bitewe n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 30 ishize, rusabwa gukora cyane kugirango rusibanganye amateka mabi yaruranze muri iyi myaka ishize binyuze mu gukora neza , ko ibi byatuma hagabanuka ishusho mbi igihugu cyasigiwe n’amateka. kuko nko kuruhando mpuzamahanga hari abakirubonera mu ndorerwamo yo kuba igihugu cy’abagizi banabi n’abicanyi.

Yagize ati” ariko ushobora kugabanya iryo bara ribi igihugu cyambaye binyuze mu gukora ibyiza byinshi kuko bigenda bihindura imibereho y’abantu. mubyo twifuza rero nk’igihugu, iryo zina, icyo turi cyo, icyo twifuza kuba, nabo twabaye bo mu bihe bibi bigomba guhora bikirana kimwe kiza kigomba kunesha ibindi”.

Gusa nubwo u Rwanda rwaranzwe n’amateka mabi, rukaba ruzwi nk’igihugu cyaranzwe n’ibibi mu mwaka w’i 1994, ku ruhando mpuzamahanga rwamaze kumenyekana mu bikorwa byo gufasha mu kugarura amahoro mu bindi bihugu nko muri Mozambique, Centrafrique no muri Loni rufite ingabo, nk’inzira nziza yo kuganza ishusho mbi ibihugu bimwe na bimwe biruziho. ibi bigatuma ibihugu byinshi birutangarira bitewe n’umuvuduko w’iterambere ruriho nyuma yimyaka 30 ishize gusa kibayemo Genocide yakorewe Abatutsi.

Ikindi Perezida Paul Kagame yagarutse kubashaka kwanga amateka yaranze u Rwanda bagahitamo gushaka ubwenegihugu bw’ibindi bihugu, ko bitazabahanaguraho abo baribo kandi ko ataribyo bibakuraho icyasha cyabaranze muri iyi myaka 30 ishize, ko bazahora ari Abanyarwanda .

yagize ati” umuntu wese ashatse yakwibutsa abandi icyo uri cyo, uri umunyarwanda ibyo birabaye! ibindi byose ni inyongera, yego birashoboka ariko ntibihanagura bya bindi bya kavukire”.

Ikindi kandi, yasabye abantu bose bari bitabiriye iri huriro rya 17 rya Unity Club – INTWARARUMURI, ataretse n’Abanyarwanda, ko baharanira ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo atazasubira ukundi, kandi ko baharanira ko rwatera imbere binyuze mu kunga ubumwe, kwanga ikibi no gusenyera umugozi umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *