HomePolitics

PART1: Ese bizajyenda bite umutwe wa M23 n’uramuka utsinzwe intambara?

Umutwe wa M23 wongeye kubura imirwano nyuma yo gutsindwa mu mwaka wa 2012, ubwo bigaruriraga umugi wa Goma gusa igitutu cy’amahanga kikaba kinshi bikarangira bakwiriye imishwaro bamwe berekeza mu Rwanda abandi muri Uganda.

Muri 2025 ibintu byahinduye isura aho uyu mutwe wigaruriye ibice by’ingenzi mu Burasirazuba bwa Congo, bahereye kuri Goma ndetse, banahashyira abayobozi bashya, bahita berekeza mu gice cy’Amajyepfo ya Kivu bigarurira Bukavu , gusa bahahuriye n’akazi gakomeye muri ibi bice byombi bahahanganiye n’ingabo za Laet, Abanshanshuro, ingabo za Africa Y’Epfo, iza Tanzania, iza Malawi, iz’Uburundi, Wazalendo ndetse na FDLR, amakuru akavuga ko bafashwa n’ingabo z’u Rwanda ‘RDF’ nubwo u Rwanda rudahwema kubihakana mu gihe inshabwenge z’Umuryango w’Abibumbye zo zivuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo ziri hagati  3,000 na 4,000.

Kuri ubu rero uyu mutwe bisankaho uyoboje inkoni y’icyuma Leta ya Congo kubera ibi bice wafashe bisobanuye ko igomba kugira ijambo ku myanzuro yose yakwerekeza ku mahoro bitaba ibyo ukaba wakomeza nk’uko ubivuga ukigarurira na Kinshasa dore ko werekanye ko wahangana n’ingabo za Congo.

Ariko se uyu mutwe uramutse utsinzwe byagenda bite?

Abenshi ntibaba bashaka gutekereza kuri iyi ngino, kubera ingaruka batekereza zava mu gutsindwa kw’ayo!

.Abayobozi buyu mutwe bamarirwa muri gereza, bakicwa cyangwa bagahungira kure ubutareba inyuma, Kuko bamwe muri bo bamaze no gukatirwa urwo gupfa na Leta ya Congo ndetse bashyiriweho n’amafaranga ku watanga amakuru y’uburyo bafatwa.

.Ubwicanyi ndenga kamere mu Burasirazuba bwa Congo, byaba bikomeye dore ko Leta ya Congo yamaze kurema urwango hagati y’Abakongomani n’Abakongomani bavuga ikinyarwanda.

.Uwafashije wese uyu mutwe yahura n’akaga, kubera ko u Rwanda arirwo rushyirwa mu majwi mu gufasha uyu mutwe , n’igihe uzaba watsinzwe ingaruka ntizizabura, uyu munsi hari abasirikare ba RDF bamaze gufatirwa ibihano , mu gihe M23 yaba itsinzwe twakwitega ibirenze ibi .

.Gutahuka kw’impunzi byahita byibagirana, kuko benshi muri bo ntago bemerwa nk’Abanyekongo bisobanuye ko ingenga bitekerezo ya Leta ya Congo ariyo yakurikizwa.

Mu nkuru irakurikira turaza kurebera hamwe noneho uko byagenda AFC/M23 iramutse itsinze urugamba ihanganyemo na Leta ya Congo.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *