HomePolitics

PART 2: Ese bizagenda bite umutwe wa M23 n’utsinda intambara uhanganyemo na Leta ya Congo

PART 1 : https://daily–box.com/part1-ese-bizajyenda-bite-umutwe-wa-m23-nuramuka-utsinzwe-intambara/

Umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nubwo ibikorwa by’ibiganiro bikomeje hirya no hino byose bigamije gushakira umuti urambye ibi bibazo hifashishijwe ibiganiro cyane ko uyu mutwe wemeje ko bitabaye ibyo intambara itazigera irangiza iki kibazo.

Mu nkuru iheruka twarebeye hamwe uko byagenda uyu mutwe uramutse utsinzwe iyi ntambara , abayobozi bawo bakicwa abandi bagafungwa cyangwa se bagahungira kure, impunzi gutaha byasa nk’ibidashoboka, Ubwicanyi bushingiye ku bwoko ndetse no guhangayika k’uwaba yarafashije uyu mutwe.

Ese ubundi tuzavuga ryari ko M23 yatsinze?

Ubundi umuntu bavuga ko yatsinze iyo yageze ku ntego ze cyangwa akazirenga ariko mu buryo we yifuzaga, inshabwenge mu bya politiki ndetse n’amateka y’aka karere zivuga ko uyu mutwe ufite intego ebyiri z’ingenzi gushinga igihugu cyabo kizaba kitwa Repubulika ya KIVU , kwigarurira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose bagakuraho ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi cyangwa Kivu ikaba Leta yigenga ariko iri muri Congo.

Uko bishobora kuzagenda M23 n’itsinda intambara!

.Umutekano mu bice byose bya Congo ntuzahita ugaruka, muri Congo hari imitwe myinshi yitwaje intwaro , intwaro zandagaye mu baturage ku buryo niyo uyu mutwe wakwigarurira Congo kugaruka k’umutekano mu buryo bwuzuye bizafata igihe kirekire. batsinze intambara mu kwigenga kwa Kivu ho birashoboka ko mu ngabo zitari nyinshi zabasha gucunga ibi bice bya Kivu.

.Urujya n’uruza ku mupaka w’u Rwanda na Congo cyangwa na Kivu waba udasanzwe, impunzi ziri mu Rwanda imyaka myinshi zatahuka ndetse byasa nkaho byoroshye kuba Umunyarwanda usha kwibera Umunya- Repubulika ya Kivu , byaba bigoranye gutandukanya Umunyarwanda wo mu Rwanda n’Umunyakivu uvuga ikinyarwanda akaba afite umuco nk’uw’Abanyarwanda , ibi byatizwa umurindi no kuba AFC/M23 yakwitondera kugira uwo bahutaza/basubiza inyuma avuga ko atashye Kandi aribyo barwaniraga.

. Perezida Felix Tshisekedi azakomeza ari muzima Kandi ntiyanafungwa mu myaka ya hafi, AFC/M23 nibagera ku ntego imwe muzo twabonye haruguru, ntacyo byatwara perezida wa Congo kuko mu gihe bafata Congo yose azahunga mbere, mu gihe batwara Kivu azakomeza abe perezida nubwo igitutu kizaba kinshi cy’abatavuga rumwe nawe ndetse n’abandi bazashaka kwiyomora nk’intara ya Katanga ndetse n’ahandi bafatiye urugero kuri Kivu.

.Ibihugu bikomeye ku isi bizahita byihutira gukorana n’uyu mutwe, waba wafashe Kivu gusa cyangwa Congo yose bazabakenera kubera amabuye y’agaciro ari muri iki gice.

Gusa kimwe mu kibazo kibazwa na benshi nanone ni nde waba perezida wa Congo cyangwa wa Repubulika ya Kivu baramutse bageze kuri imwe muri izi ntego bafite.

Ese ni

.Corneille Nangaa uyobora Alliance Fleuve Congo(AFC) rikaba ihuriro M23 nayo iherereyemo?

.Bertrand Bisimwa, perezida w’umutwe wa M23?

.Sultani Makenga, Umuyobozi w’ingabo za M23?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *