Paper[Europe]: Kevin de Bruyne amaso ayahanze Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika,Liverpool na Arsenal nizo zari zifite amahirwe yo kwegukana Lamine Yamal

Umunya-Portugal ukina hagati mu kibuga Samu Costa, 23, ushinzwe kumushakira akaryo yamuhaye ubusabe bwo kuba ya kwerekeza mu ikipe ya Atletico Madrid nubwo igifite amasezerano mu ikipe ya Mallorca azamugeza tariki 30 Kamena 2028. (Okdiario, via Estadio Deportivo – in Spanish)
AC Milan yatangiye kuganira n’abahagarariye inyungu za Tijjani Reijnders Umuhorandi w’imyaka 26 ukina hagati mu kibuga kugirango yongere amasezerano muri iyi kipe . (Fabrizio Romano)
Ikipe ya Manchester City iracyari gukurikirana umusore w’ikipe ya RB Leipzig Castello Lukeba, 21, nubwo uyu Mufaransa ukina yugarira aherutse gusinya amasezerano mshya muri iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubudage . (Fichajes – in Spanish)
Real Madrid ndetse na Chelsea zose ni amakipe yifuza gusinyisha Umunya-Canada Alphonso Davies, ufite amasezerano azarangirana na tariki 30 Kamena 2024, mu ikipe ya Bayern Munich. (Express)
Manchester United ikomeje kuzana abana bakiri bato mu rwego rwo kubaka ahazaza hayo , ni muri urwo rwego yifuza gusinyisha Umwongereza w’imyaka 17 , akaba akinira Sunderland Chris Rigg, 17. (GiveMeSport)
Liverpool kubera ko itizeye neza ko izagumana Trent Alexander-Arnold, 26 , iri gutegura ku gura umusore w’ikipe ya Celta Vigo akaba Umunya-Esipanye Oscar Mingueza, 25, nk’umusimbura wa Trent Alexander-Arnold. (Fichajes – in Spanish)
Umunya-Brazil uri kwitwara neza Raphinha, 27, yatangaje ko mu myaka ibiri yabanje akigera mu ikipe ya Barcelona yatekereje kuyisohokamo , uyu musore wari uvuye mu ikipe ya Leeds United mu gihugu cy’Ubwongereza. (ESPN)
Ikipe ya Liverpool na Arsenal niyo makipe yari kuba afite amahirwe yo kwibikaho Umunya-Esipanye utanga ikizere Lamine Yamal, 17, iyo bibangombwa ko agurishwa mu gihe ibibazo by’ubukungu byari birembeje ikipe ya Barcelona. (Miguel Delaney via TeamTalk)
Tottenham Hotspur ntishaka ko myugariro wa yo Pedro Porro akaba Umunya-Esipanye w’imyaka 25 yakwerekeza mu ikipe ya Manchester City, dore ko City iri kumutekereza nk’umusimbura w’igihe kirekire wa Kyle Walker, 34 uri mu bagenda. (Football Insider)
Ikipe ya Inter Milan irasha gusinyisha umusore wa Athletic Bilbao w’imyaka 24, ukina hagati mu kibuga Oihan Sancet, gusa uyu Munya-Esipanye byanditswe ko yatekerejweho na Aston Villa. (Fichajes – in Spanish)
West Ham United ni icyerekezo gishya gishoboka cyane cya Ben Chilwell, 27, uyu myugariro utabona umwanya wo gukina muri Chelsea kuri iyi ngoma ya Enzo Maresca. (Metro)
Mu rutonde rugufi ikipe ya Arsenal yamaze gukora rw’abarutahizamu yifuza, mu bimbere hagaragaramo uwa Newcastle United n’ikipe y’igihugu ya Sweden Alexander Isak, 25, nubwo bivugwa ko ikipe ya Newcastle ishaka ku mwongerera amasezerano byakomeza ndetse bikabangamira uyu mugambi wa Arsenal (TeamTalk)
Eintracht Frankfurt yamaze gushyiraho igiciro cyiri hagati ya 50-60m euros (£41.6m-50m) kuri rutahizamu wayo Omar Marmoush w’imyaka 25, akaba Umunya-Misiri uri kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Liverpool y’umutoza Arne Slot. (Sky Germany)
Kizigenza wa Manchester City Kevin de Bruyne, 33, ari gutekereza kwerekeza mu ikipe yo muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwa z’Abanyamerika “Major League Soccer” mu ikipe ya San Diego FC dore ko amasezerano ye agomba kurangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025. (GiveMeSport)
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura igitutu ku mutoza wa Manchester United Erik ten Hag, iyi kipe ikomeje kuvugana na abatoza batandukanye barimo Xavi Hernandez ndetse nuwa Sporting Lisbon Ruben Amorim ndetse n’abandi. (Daily Mail)