Paper[Europe]: Cole Palmer wa Chelsea kugaruka muri Manchester City, Newcastle United yiteguye kurekura £80m kuri Marc Guehi

Newcastle United ntaguhagarara izongera igerageza gusinyisha Umwongereza wa Crystal Palace Marc Guehi, 24, mu kwezi kwa mbere kuri £80m, uyu myugariro uri mu bahagaze neza muri Premier League . (Teamtalk)
Chelsea ntago izemera ubusabe na bumwe kuri Cole Palmer, 22, Umwongereza ukina hagati mu kibuga yataka bivugwa ko yasubira muri Manchester City yavuyemo kubera kubura umwanya wo gukina. (Football Insider)
Manchester City ikomeje kwerekana ko yifuza bikomeye umusore w’ikipe Bayer Leverkusen akaba Umudage ukina hagati mu kibuga Florian Wirtz, 21, gusa igomba guhangana na Bayern Munich nayo imwifuza. (Sky Germany via Sky Sports)
Gusa nanone kurundi ruhande ikipe Paris St-Germain ndetse na Real Madrid zirifuza Wirtz, kandi Leverkusen irashaka kugurisha uyu mukinnyi hanze y’Ubudage igihe icyari cyo cyose yamugurisha . (Goal)
Manchester United irashaka guha akazi Umunya-Portugal w’imyaka 39 utoza ikipe ya Sporting Lisbon Ruben Amorim, uzaba wemere kuba yasohoka muri 2025 hishyuwe amafaranga . (Florian Plettenberg)
Mbaba w’ikipe Bayern Munich German Leroy Sane, 28, ntago ashaka kwerekeza mu ikipe ya Newcastle United nubwo iri mu makipe ari kumwirukaho. (CaughtOffside)
Kapiteni w’ikipe ya Manchester United Umunya-Portugal Bruno Fernandes, 30, yari yateguye gusohoka muri iyi kipe mu mpeshyi twasoje ariko birangira Red Devils imuhaye amasezerano meza . (ESPN)
Umutoza w’ikipe ya Arsenal akaba Umunya-Esipanye Mikel Arteta, 42, bivugwa ko ari umwe mu batoza bashobora kuzatoza ikipe y’igihugu y’Abongereza mu gihe kizaza dore ko nawe afite ubwo bushake . (Guardian)
Mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo gusinyisha Thomas Tuchel nk’umutoza mushya w’Abongereza , habanje kuganirizwa Eddie cyangwa Graham Potter , ndetse bigakekwa ko hakurikiranwaga abatoza byibuze 10 n’ishyirahamwa ry’aruhago mu Bwongereza . (Telegraph – subscription required)
Tottenham Hotspur iri gukurikirana byahafi umusore wa Borussia Dortmund w’imyaka 20-mababa Jamie Bynoe-Gittens akaba Umwongereza . (Football Insider)
Liverpool y’umutoza Arne Slot irasha guhangana na Borussia Dortmund mu rwego rwo kwibikaho umusore w’ikipe ya Red Star Belgrade akaba Umunya-Serbia Andrija Maksimovic, 17 akaba akina hagati mu kibuga. (CaughtOffside)
Manchester City igeze kure ibiganiro n’Umunya-Republic ya Ireland Michael Noonan, 16, ukinira ikipe ya Patrick Athletic , uyu musore akaba rutahizamu ndetse akinira ikipe y’igihugu y’urubyiruko rwabatarengeje imyaka 17 rwa Republic ya Ireland . (Fabrizio Romano)
Mababa w’ikipe ya New York City w’imyaka 20 Julian Fernandez akaba akomoka mu gihugu cya Argentine, we ngo arashaka gukinira ikipe ya Liverpool mu gihe kizaza nubwo ikipe akinira ifitwe na City Football Group isanzwe inafite ikipe ya Manchester City. (Express)