Paper Talk[Rwanda&Africa]:Umutoza w’Amavubi yavuze icyo atekereza kuri Nshuti Innocent, Dore amakipe 24 azakina AFCON ya 2024

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ugushyingo ,2024 mu gihugu cya Morocco hateganyijwe derby hagati y’ikipe ya Raja Club Athletic ndetse na Wydad Athletic Club muri shampiyona (Botola Pro 1), gusa uyu mukino uzakinwa ntabafana bahari.(Botola Pro 1)

Kuri uyu wa kabiri nibwo hamenyekanye amakipe yose 23 yiyongeraho Morocco azitabira igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Moroco , Mozambique nicyo gihugu cyabonye itike bwanyuma. dore amakipe azakina igikombe cya Africa muri Morocco 2025:

Morocco (hosts), Algeria, Angola, Benin, Botswana, Burkina Faso, Cameroon, Comoros, DR Congo, Egypt, Equatorial Guinea, Gabon, Ivory Coast, Nigeria, Mali, Mozambique, Senegal, South Africa, Sudan, Tanzania, Tunisia, Uganda, Zambia, Zimbabwe.(AFCON2024)

Umuyobozi w’ishyiramwa ry’aruhago muri Africa Umunya-Africa y’Epfo Dr Patrice Motsepe mu Ukuboza 2024 azasura ibihugu bitatu bizakira igikombe cya Africa cya 2027 aribyo Kenya, Tanzania na Uganda akaba ari nabyo bizakira igikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo “CHAN” cya 2025, ni mu rwego rwo kureba ahobageze mu bikorwa remezo bizakira iyo CHAN ya 2025 bazakira bafatanyije.(MickyJr)

Nyuma yo gutsindira Nigeria iwayo ariko itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 ikabura, Abanyarwanda bashimiye ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru, “Amavubi” ubwo yari isesekaye i Kigali.(Umuseke)

Umunyezamu wa Kaizer Chiefs, Ntwari Fiacre yagarutse ku bihe bitoroshye arimo muri iyo kipe. “Ikibazo si njye ahubwo ni ikipe itari mu bihe byiza. Twatangiye neza ariko mu mikino itatu ishize ntitwitwaye neza kandi Kaizer Chiefs ni ikipe y’abafana, igitutu kiba ari kinshi kuko baba bifuza gutsinda buri mukino.”(InyaRwanda)

Mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya Basket cya 2025 [FIBA Men’s AfroBasket 2025 Qualifiers], ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, yerekeje i Dakar muri Sénégal ahazabera iyi mikino.(Umuseke)

Minisiteri ya Siporo yijeje ko izakomeza gushyigikira ibikorwa by’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda birimo n’ikipe z’Igihugu zimaze iminsi zifite umusaruro mwiza.(Umuryango)

Nubwo rutahizamu wa Rayon Sports Mukandayisenga Jeannine uzwi ku izina rya “KaBoy” yamaze gushimwa n’ikipe ya Yanga Princess yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, gusa Rayon Sports niyi ekipe bananiwe kumvikana amafaranga yagurwa , Rayon Sports WFC iramwifuzamo ibihumbi 5,000$ mu gihe iyi kipe yo muri Tanzania iri gutanga 3,000$.(Umuseke)

Ikipe ya Gorilla FC igomba kwakira ikipe ya Rayon Sports tariki ya 24 Ugushyingo 2024, yashyize hanze ibiciro by’amatike yo kwinjira kuri uyu mukino, aho itike y’amafaranga make izaba ari 3,000 Frw mu gihe izaba ihenze izaba ari 30,000 Frw akaba ari umukino uzabera Kigali Pele Stadium.(GorillaFC)

Nyuma y’imikino 10 yakinnye mu kiragano gishya cy’umutoza mushya w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Trosten Frank Spittler, avuga ko umusaruro wa Nshuti Innocent, ugaragaza ko ari rutahizamu wateye imbere mu buryo bugaragarira buri wese ukurikije icyo imibare ye igaragaza. (Umuseke)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *