HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]:Rayon Sports iri gukora  remontada muri taransiferi! Umunya-Africa yanditse amateka muri Tour de France

Umunya-Eritrea Biniam Girmay, yabaye umukinnyi mu mukino w’amagare wa mbere w’Umwirabura wegukanye agace (Etape) mu isiganwa rikomeye ku Isi rya Tour de France, iyi ntsinzi yabonetse kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, ubwo hakinwaga agace ka gatatu kiri siganwa rya Tour de France.(# Tour de France 2024)

Simba SC  ikomeje kwiyubaka  yitegura  umwaka utaha w’imikino  yamaze kugura  umusore w’imyaka  24  Steven Mukwala ukomoka mu gihugu cya Uganda  aho yasinye imyaka atatu avuye mu kipe ya Asante Kotoko yo mu gihugu cya Ghana akabakina nka rutahizamu.(#3News)

Umutoza Nasreddine Nabi umunya-Tunisia utoza ikipe ya AS FAR yasabye  imbabazi abafana  biyi kipe nyuma yogutakaza igikombe  cya kabiri,  bwambere yatakaje  icy’Ashampiyona  yakurikizagaho  igikombe cy’Igihugu nyuma yogutsindwa n’ikipe ya   Raja Club Athletic ibitego  2-1  ndetse anaboneraho kubasezera aho agiye kwerekeza mu gihugu cya South Africa.(#Goal)

Umunyezamu ukomoka i Burundi Ndikuriyo Patient wakiniraga  Amagaju FC yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports itarabona umutoza kugeza ubu nyuma yogutandukana na Julien Mette, Ndikuriyo Patient yaje mu Amagaju FC avuye muri Bumamuru FC y’i Burundi nyuma yaho yari amaze kuba Umunyezamu w’umwaka muri Shampiyona y’i Burundi.(#Inyarwanda)

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Gianni Infantino yashimiye Perezida Kagame kubera igikorwa remezo cya Stade Amahoro cyaraye gitashywe ku mugaragaro, Gianni Infantino yavuze ko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda amaze igihe akora ibishoboka ngo umupira w’amaguru utere imbere mu buryo bwose.(#Igihe)

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mutsinzi Ange ’Jimmy’, yamaze gusinyira Zira FK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan avuye muri FK Jerv yo muri Norvège, uy’u musore yabitangaje ibicishije kumbuga nko ranyambaga ze.(#Mutsinzi Ange)

Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame, ari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe, bafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.(#Kigali To Day)

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, ukomoka muri Ghana, Seidu Dauda yishimiye kuba yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC, Ati “ni umunsi w’agatangaza mu buzima bwanjye kujya mu ikipe nziza mu mateka y’umukino. Nzatanga buri cyose mfite kugira ngo mfashe iyi kipe gutsinda.”(#Isimbi)

Ikipe ya APR FC yazanye umukinnyi ukomoka muri Brazil witwa Juan Baptista ukina afasha ba rutahizamu kugira ngo azayikinire mu mwaka w’imikino utaha, uyu mukinnyi wamaze kugera mu Rwanda,yagaragaye muri Stade Amahoro areba umukino APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0,ikegukana igikombe cyo gutaha iyi stade.(#Umuryango)

Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kwizera Jojea ahataniye igihembo cy’Umukinnyi watsinze  igitego cy’icyumweru muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ni igitego uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze ubwo yafashaga Rhode Island ye kunyagira El Paso Locomotive FC ibitego 3-0.(#KGLNews)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *