Paper Talk[Rwanda&Africa]:Ibyo Ntwari Fiacre yaganiriye n’umuzamu wa Nigeria,ikipe yo muri Morocca nayo igiye gutegura umunsi w’Igikundiro!

Nyuma ya gahunda yatangijwe n’amakipe yo muri Tanzania ariyo Simba SC ndetse na Young Africans , ikipe ya Wydad Athletic Club yo muri Morocco kuri uyu w’Agatandatu na yo irakora umuhango wo kwerekana abakinnyi yaguze ndetse n’umutoza.(#MickyJr)
Ishyirahamwe ry’Aruhago muri Africa ryamaze kwambura uburenganzira sitade ya Baba Yara Stadium ikaba sitade iherereye mu gace ka Kumasi muri Ghana nyuma yo kunengwa ikibuga kitamezeneza kuburyo cyaberaho imikino mpuzamahanga.(#MickyJr)
Myugariro w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul uheruka gutandukana n’ikipe ya FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyiye Brera Strumica yo muri iki gihugu. Ibi byatangajwe n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Macedonia ubwo yamuhaga ikaze.(#Kigali To Day)
Handball: Ikipe y’Igihugu yahuye n’akazi gakomeye mu gikombe cy’Afurika, Mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cyirikubera muri Tunisia Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball mu batarengeje imyaka 20, yatsinzwe umukino wa kabiri.(#Umuryango)
Umukino wa mbere mu ya kamarampaka (Playoffs) wegukanywe n’ikipe ya Patriots BBC nyuma yo gutsinda APR BBC amanota 83 kuri 71. Ni imikino ya nyuma (Finals) izakinwa mu ruhererekane rw’imikino irindwi (Best of Seven) .(#Kigali To Day)
Hakomeje kwibazwa igitera abakinnyi b’Abanyarwanda gusezera mu kipe y’Igihugu, babicishije kuri Radio no kumbuga nkoranyambaga, nyamara baba baratanze byinshi ngo Abanyarwanda babashe kwishima n’ubwo byose bitagenda uko uba ubishaka.(#Umuseke)
Pyramids yageze i Kigali, ihiga gusezerera APR FC, Ikipe ya Pyramids yo mu Misiri yageze mu Rwanda ije gukina umukino w’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League izahuriramo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Kanama 2024.(#Igihe)
Nelly Mukazayire ni we wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, yasimbuye Niyonkuru Zephanie uheruka gukurwa kuri izi nshingano. Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024.(#Isimbi)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ryatangaje ko umusifuzi mpuzamahanga w’Umunya-Ghana, Daniel Nii Ayi, azaba ayoboye bagenzi be ku mukino Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izaba yakiriyemo FC Pyramids yo mu Misiri kuri uyu wa Gatandatu.(#KGLNews)
Ntwari Fiacre yakomoje ku kiganiro yagiranye n’umunyezamu wa Nigeria, Umunyezamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Stanley Nwabali yabwiye uw’u Rwanda ko bafite ikipe nziza bakomeje kwitwara neza igikombe cy’Afurika bazakijyamo.(#Isimbi)
Abanyarwanda bazabona ibyo amaso yabo atarabereka- KNC, Ikipe ya Gasogi United yatangiye gutegura ibirori bizaranga umukino izakiriramo Rayon Sports kuri Stade Amahoro ubwo Shampiyona izaba ikinwa ku munsi wayo wa Kane tariki 21 Nzeri 2024.(#Igihe)