Paper Talk[Rwanda&Africa]:Ghana irategura gukoresha VAR,Amavubi akomeje umwiteguro wa Djibouti

Igihugu cya Ghana kiri gukora ibishoboka byose kugirango babone ubushobozi bwo gukoresha amashusho yifashijwa n’abasifuzi mu gufata ibyemezo biboneye VAR (Video Assistant Referee ) ku bufatanye na FIFA.(MickyJr)
Ishyirahamwe ry’aruhago muri Malawi ryamaze kwirukana bwana Patrick Mabedi wayitozaga nyuma y’umusaruro utari mwiza yagize ndetse no kunanirwa guha itike iyi kipe yo kwerekeza mu mikino y’anyuma y’igikombe cya Africa “CAN” cya 2025 kizabera muri Morocco.(MickyJr)
Amavubi yakomeje imyitozo yo kwitegura umukino wo kwishyura azakiramo Djibouti ku wa Kane saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba muri Stade Amahoro, mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike ya CHAN 2024. (Igihe)
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ibiciro by’amatike yo kwinjira ku mukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izakiramo mucyeba w’ibihe byose, Kiyovu Sports Club mu cyiswe umwanya wo “guhuhura” iyi Kipe yo ku Mumena itorohewe n’ibihe.(KGLNews)
Kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Ukwakira 2024, ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC-Kigali hasubukuwe amarushanwa yiswe ‘National Ranking Championship’ yitabiriwe n’abakinnyi 32 hagamijwe kugena uko bakurikirana ku rwego rw’igihugu.(Igihe)
Ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “ FERWAFA” ryashyize hanze ibiciro byo kuzinjira ku mu kino wo kwishyura wa Djibout uteganyijwe kuri uyu wa kane tariki 31 Kamena 2024, uyu mu kino ni uwo gushaka itike y’imikino nya Africa y’abakinnyi bakina mu bihugu byabo imbere CHAN.(RwandaFA)
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Libya yamaze kujuririra icyemezo cya CAF cyo guterwa mpaga ku mukino w’Umunsi wa Kane wo mu itsinda D yari bwakiriremo Nigeria tariki ya 15 Ukwakira 2024.(Igihe)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cy’u Burundi, ryemeje ko Sangwa Mayani Patrick ari we mutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Burundi (Intamba mu Rugamba) asimbuye Ndayiragije Étienne.(Umuseke)
FERWAFA yatangije ubukangurambaga bwa Tubikosore ku mukino Amavubi azakiramo Djibouti ku wa Kane saa Kumi n’Ebyiri. U Rwanda ruzaba rukeneye intsinzi kugira ngo rubone itike yo gukomeza mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CHAN 2024.(Igihe)