Paper Talk[Rwanda&Africa]:APR FC ishobora gukora impinduka muri 11 kuri Pyramids, inama ya CAF irateranira muri Kenya nk’uko byemejwe!


Umunya-Morocco Adil Hala yagizwe perezida mushya w’ikipe ya Raja Club Athletic yo mu gihugu cya Morocca iyi kipe iri mu zikomeye k’umugabane w’Afurika ikaba ifite ibikombe bitatu bya CAF champions League ndetse na bibiri bya Confederations Cup.(#Mickyjr)
Komite nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru k’umugabane w’Afurika iri gutegura inama izaba tariki ya 16 Nzeri 2024 ikabera mu gihugu cya Kenya ikazayoborwa n’umuyobozi wa CAF Umunya-Afurika y’Epfo Dr Patrice Motsepe.(#Mickyjr)
Karisa Rashid wakiniye Rayon Sports umwaka ushize bakaza gutandukana yasinyiye Kiyovu Sports , ahita atangira imyitozo, ibi bije nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kumenyeshwa ko itemerewe gukoresha abakinnyi yaguze bavuye hanze byatumye iyi kipe isigarana abakinnyi bakeya.(#Umuryango)
Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yavuze ko ubu badatewe ubwoba na Pyramids FC kuko nubwo yabatsinze ibyo ari ibya kera. Ibi yabivuze nyuma y’imyitozo ibanziriza iya nyuma yitegura Pyramids FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.(#Isimbi)
APR FC yitegura Pyramids yasuwe n’umuyobozi w’icyubahiro wayo, umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga yasuye ikipe ya APR FC mu myitozo ibanziriza iya nyuma yo kwitegura umukino wa CAF Champions League iyi kipe ifitanye na Pyramids yo mu Misiri.(#Umuryango)
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yatangaje ko ku bwe asanga gukoresha amarozi mu mupira w’amaguru ari imyumvire idakwiye kuko ntacyo amarira uyakoresheje mu kibuga.(#Igihe)
Yannick Mukunzi yasabye abakunzi be amasengesho, ni nyuma y’uko Yannick Mukunzi ukinira Sandvikens IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, yabazwe imvune yo mu ivi ,avuga ko byagenze neza kandi ashima Imana.(#Umuryango)
Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Darko Nović yaciye amarenga yo kuzakora impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 azabanza mu kibuga ku mukino iyi kipe ifitanye na FC Pyramids, ugereranyije n’abo yari yashyizemo ku mukino wa Azam FC.(#KGLNews)
Rutahizamu Mugunga Yves yamaze kuva mu Rwanda aho yerekeje muri Arabie Saoudite gukinira Al-Selmiyah Club yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kane. Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi batigeze bagaragara mu kibuga mu mpera za shampiyona y’u Rwanda ya 2023/24 kubera ibibazo yari yaragiranye na Kiyovu Sports.(#Umuryango)
FERWAFA yakomoje ku masura mashya ashobora kugaragara mu kwezi gutaha, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, rivuga ko nta gihindutse mu kwezi gutaha k’Ukwakira hari abakinnyi bashya bashobora kuzagaragara mu ikipe y’igihugu Amavubi.(#Isimbi)
Semuhungu Eric na DJ Brianne ni bo bazaba ari abashyushyarugamba (MC) ku mukino w’Umunsi wa Kane wa Shampiyona uzahuza Gasogi United na Rayon Sports kuri Stade Amahoro tariki 21 Nzeri 2024.(#Igihe)