Paper Talk[Rwanda&Africa]:Amakipe y’Ibihugu akomeje kwikura mu mikino ya CHAN ya 2025, umukinnyi wa Gasogi United arafunze

Ikipe y’Igihugu ya Algeria yamaze kwemeza ko itazitabira imikino y’anyuma y’Igikombe cya Africa ikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN ya 2025 izabera mu bihugu bitatu Kenya, Tanzania ndetse na Uganda iki gihugu kije nyuma ya Gabon.(MickyJr)
U Rwanda rwabuze amahirwe yo gusubira mu Gikombe cy’Isi cy’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket nyuma y’uko rwatsinzwe na Nigeria ku kinyuranyo cy’amanota 62, bityo runanirwa kugera ku mukino wa nyuma.(Igihe)
Ikipe ya Rayon sports yatsinze ikipe ya Rutsiro igitego kimwe ku ubusa cyatsinzwe na Iraguha Hadji mu mukino wahuzaga aya makipe muri shampiyona y’ikiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda [ Rwanda premier League] ,uyu mukino ukaba waberega kuri sitade mpuzamahanga y’akarere ka Rubavu izwi nka sitade Umuganda.(DailyBox)
Amakipe ya APR Women Basketball Club ndetse na REG Women Basketball Club yatangiye neza imikino ya kamarampaka (Playoffs) nyuma yo gutsinda amakipe ya Marie Reine Rwaza na Kepler Women Basketball Club.(Kigali To Day)
Mugisha Moïse, umwe mu bakinnyi bahagaze neza mu mukino w’amagare mu Rwanda, yavuze ko we na bagenzi be babayeho nabi kubera ko nta masiganwa bakibona bashobora gukuramo amafaranga abatunga, ndetse ntagikozwe ari mu bashobora gusezera mbere.(Igihe)
Myugariro wa Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin amaze icyumweru afunzwe nyuma yo gutumizwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba ashinjwa nuwo bahoze bakundana kumukangisha amafoto yamufashe .(Isimbi)
Umwuka si mwiza hagati y’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) n’umufatanyabikorwa warwo urufasha guhemba abitwaye neza muri Shampiyona, Gorilla Games.(Igihe)
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwongeye kwihanangiriza aberekana shampiyona y’u Rwanda mu buryo bunyuranyije na amategeko, bunongera kwibutsa ko Star Times iriyo yoyonyine ifte ubwo burenganzira.(Rwanda Premier League)