Paper Talk[Rwanda&Africa]: Samuel Eto’o agiye kwiyamamariza kuyobora CAF, Willy Onana agiye kugaragara mu mikino Nya-Africa nyuma yo kuva muri Simba SC!

Umunya-Cameroon Samuel Eto’o akaba n’umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Aruhago muri Cameroon ariryo FECAFOOT biravugwa ko ashaka kuziyamamariza kuba umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Aruhago muri Africa CAF, akaba ari amatora ateganyijwe muri Werurwe 2025. (kick442)
Willy Onana wanyuze mu ikipe ya Rayon Sports yavuyemo yerekeza mu gihugu cya Tanzania mu ikipe ya Simba SC gusa utarigeze atindayo kuko yahise atandukana na yo ubu akaba ari mu ikipe ya Al Hilal SC yo mu gihugu cya Libya yamaze kongerwa mu rutonde rw’Abakinnyi bagomba kuyifasha mu mikino Nya-Africa mu kiciro cy’ayo cya kabiri. (MickyJr)
11 APR FC ishobora kubanzamo ku mukino wa Pyramids FC, Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Mamadou Sy.(Isimbi)
Abakinnyi 10 bo kwitega ku mukino wa APR FC na Pyramids, APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri bikomeje imyiteguro y’umukino wa kabiri mu majonjora yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Champions League (Igihe)
Isesengura rya manda ya Jean Fidele Uwayezu nyuma yo kwegura kuri izi nshingano, Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu, Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, yasezeye kuri uyu mwanya kubera impamvu yatangaje ko ari iz’uburwayi ,ese n’iki uyu mugabo azibukirwaho muri iyi ikipe ,ese n’ibiki yari afitemo intege nkeya? (DailyBox)
Ufitinema Clotilde wakiniye amakipe y’Abagore muri Shampiyona n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yasabye inzego za siporo, inshuti n’abavandimwe ubufasha kugira ngo abashe kwivuza Kanseri izahaje ubuzima bwe. (Igihe)
Inama Meddie Kagere yagiriye abakinnyi ba APR FC mbere yo gucakirana na Pyramids, Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Namungo FC muri Tanzania, Meddie Kagere yasabye abakinnyi ba APR FC kumva ko gutsinda Pyramids FC bishoboka kandi ko muri Champions League amanota 3 yo mu rugo ari ingenzi cyane. (Isimbi)
APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 101-93 amakipe yombi anganya intsinzi imwe ku yindi mu Mikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball (betPawa Playoffs 2024). (Igihe)
Amrouche watoje amakipe yo mu Karere agiye gukorana na Arsène Wenger muri FIFA, Adel Amrouche watoje amakipe arimo Tanzania, Kenya n’u Burundi, yagizwe inzobere ya FIFA ishinzwe gukurikirana iterambere rya Ruhago mu mashyirahamwe yose yo ku Isi. (Igihe)