Paper Talk[Rwanda&Africa]: Robertinho yavuze kurwego rwa rutahizamu mushya wa Rayon , dore abanyacyubahiro baza kwitabira umuhango wo gushyingura Issa Hayatou
Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa “CAF” Issa Hayatou uherutse kwitaba Imana arashyingurwa none, akaba ari umuhango uzakwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye mu mupira w’isi harimo umuyobozi wa CAF Dr Patrice Motsepe , Ahmad Ahmad wayoboye nawe CAFA ndetse n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi Giovanni Vincenzo Infantino.(#CAF)
Umunya-Cameroon Leonel Ateba w’imyaka 25 yamaza gusinyira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania nk’umukinnyi ndetse na rutahizamu wayo mushya avuye mu ikipe ya USM Alger yo mu gihugu cya Algeria nyuma yamezi atandatu gusa ayigezemo aho yayitsindiye ibitego bitatu atanga n’imipira 11 yavuyemo ibitego, akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.(#MickyJr)
Umunya-Misiri akaba na myugariro Mohamed Abdelmonem w’imyaka 25 yamaze kwerekeze mu ikipe ya OGC Nice yo mu gihugu cy’Ubufaransa ku masezerano y’imyaka ine aho yatanzweho asaga €4.3M ndetse hakaziyongeraho €1M , yose akazishyurwa mu bipengeri bibiri. Ubu igisigaye n’ukubona ibyangombwa bimwemerera gutura mu Bufaransa(VISA) .(KingFut)
Impuzamshyirahamwe y’aruhago muri Africa “CAF” yemeje ko ntakoranabuga rya videwo rifasha amasifuzi mu gufata ibyemezo biboneye rizwi nka VAR(video assistant referee) rizakoreshwa mu mikino yibanze ya Champions League and Confederation Cup ya 2024-2025.(#MickyJr)
Rutahizamu Emmanuel Okwi wari umaze iminsi mu biganiro na Kiyovu Sports yasinye amasezerano y’umwaka muri AS Kigali, bikavugwa ko ikipe ya Kiyovu Sports yananiwe kumvika nuyu Munya-Uganda ku bijyanye n’Amafaranga.(#IMFURAYACU Jean Luc)
Kera kabaye Robertinho yanyuzwe na rutahizamu, Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ yishimiye rutahizamu mushya Aziz Bassane Koulagna amusabira amasezerano.(#Igihe)
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko umupira w’amaguru atari nk’imibonano mpuzabitsina ahubwo ari nka nyashi, ubushobozi bw’ikipe ye bugaragarira buri wese. Ibi yabitangaje nyuma yo kwisasira ikipe ya Mukura VS.(#Inyarwanda)
Ni nde uzabazwa igihombo? Kwanga kongera umubare w’abanyamahanga mu kibuga byatumye imibare y’amwe mu makipe ipfa rugikubita nyamara yari yizeye ko abo banyamahanga bazongerwa mu gihe cyo kubagura .(#Umuryango)
Nyuma y’uko harabakemanze ubuziranenge bw’ikibuga cya Musanze “sitade Ubworoherane” ikipe ya Musanze yo ivuga ko ikikibuga ntacyo gitwa kandi kimezeneza kuburyo kizakinirwaho imikino ya Shampiyona ntakibazo.(#Igihe)
Hagati ya tariki 14 na 18 Kanama 2024, mu nyubako y’imikino y’abafite ubumuga i Remera, abarenga 200 mu mukino wa Karate bari guhabwa amahugurwa yateguwe na JKA-Rwanda ku nshuro ya gatanu.(#Kigali To Day)
Harerimana Abdel Aziz bakunda kwita Rivaldo wa Gasogi United ni we watsinze igitego gifungura shampiyona ya 2024-25 ni mu mukino ikipe ye yatsinzemo Mukura VS webereye kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.(GasogiUnited)
Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Nirisarike Salomon, yabonye ikipe nshya agiye gukinira ya KVV Zepperen Brustem yo mu Bubirigi nyuma yo kumara umwaka wose atabona umwanya wo gukina muri KVK Tienen.(#Igihe)
Uwigeze kuba perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yihanganishishe abakunzi bikpe ya APR FC mu mpanuka bagize y’imodoka ubwo berekezaga muri Tanzania gushyigikira ikipe yabo mu marushwanwa ya CAF Champions league yibanze mu mukino bazahura n’ikipe ya Azam yo muri Tanzania.(#SadateMunyakazi)