HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Robertinho utoza Rayon Sports yifurije uwahoze ari umukinnyi we Haruna Niyonzima kuzahirwa!

Abasifuzi baturuka Ghana bayobowe na Daniel Nii Laryea ni bo bazasifura umukino APR FC izakiramo Pyramids mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League.(#Igihe)

Mukunzi Yannick ukinira Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yabatijwe ndetse ahita yiyemeza kwakira agakiza.Uyu muhango wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2024 muri Suède aho akina.(#Umuseke)

REG WBBC yatandukanye n’umutoza Krumesh Patel nyuma y’iminsi itatu ayigezemo avuye mu Ikipe y’Igihugu ya Grande-Bretagne.Uyu Mwongereza w’imyaka 34 yari yatangiye akazi mu Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu cyane ko ku wa Kane yakoresheje imyitozo.(#Igihe)

Ibyo wamenya ku irushanwa rya Rwanda Open 2024 ribura ibyumweru bibiri, Irushanwa Mpuzamahanga “Rwanda Open M25” rizabera ku bibuga bya IPRC Kigali, byitezwe ko rizitabirwa n’ibihangange ku Isi mu mukino wa Tennis.(#Isimbi)

Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘Robertinho’ utoza Rayon Sports yifurije uwahoze ari umukinnyi we Haruna Niyonzima kuzahirwa mu butoza, ndetse anatangaza ko ikipe ya Rayon Sports izamushyigikira kugeza abaye umutoza ukomeye.(#Igihe)

Nyuma yo kuba mu Karere ka Gatsibo haraturutse abakinnyi benshi batanze umusanzu kuri ruhago y’u Rwanda, ubu hatangirijwe Irerero rya Ruhago ryiswe “Gatsibo Football Center” ritegerejweho kongera gutunga u Rwanda mu bijyanye n’Iterambere ry’umupira w’amaguru.(#Umuseke)

Banki ya Kigali yihariye ibihembo mu irushanwa rihuza banki zo mu Rwanda rizwi nka ‘RBA Interbank Sports Tournament’ ryabaga ku nshuro ya gatanu.Iri rushanwa ryitabiwe n’ibigo umunani aribyo Banki y’Abaturage (BPR), I&M Bank, NCBA Bank, Ecobank, GT Bank, Zigama CSS, Equity na Bank of Kigali.(#Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *