Paper Talk[Rwanda&Africa]: Rayon Sports iri kugaruka ku murongo,igikobe cy’isi cy’abakerebe cyabonye abaterankunga

Kompanyi ikomeye cyane ku gukora ibikoresho by’ikonabuhanga yitwa Hisense Company akaba ikomoka mu gihugu cy’Ubushimwa , yabaye Kompanyi yambere yatangajwe n’impuzamashyirahamwa y’aruhago ku isi “FIFA” nk’umufatanyabikorwa w’igikombe cy’isi cy’Amakipe cya 2025.(MickyJr)
Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze guhamagara abakinnyi igomba kwifashisha mu mikino ibiri yo gushaka tike y’ikombe cya Africa kizabera mu gihugu cya Morocco mu mwaka wa 2025 aho bazaba basakirana na Guinea ndetse na Ethiopia.(MickyJr)
Nyuma y’uko Komite Nyobozi ya Rayon Sports, isoje manda y’imyaka ine hakaba hataraba amatora y’abazaba bayoboye iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, inzego zitandukanye zahuriye hamwe hashyirwaho itsinda rigizwe n’abarimo Paul Muvunyi, Munyakazi Sadate ndetse Gacinya Denis rishinzwe gutegura ahazaza hayo.(Kigali ToDay)
Ikipe y’Igihugu ya Kenya yatsinze iy’u Rwanda ku kinyuranyo cy’amanota 22 mu mukino w’Umunsi wa Kabiri w’Irushanwa ry’Imikino itanu iri guhuza amakipe y’abagore y’ibihugu byombi muri Cricket (Rwanda-Kenya Women’s T20i Bilateral Series).(Igihe)
Muvunyi yateguje Abayovu kubakanda ahababaza.Uwahoze ayobora Rayon Sports, Muvunyi Paul, yibukije abakunzi ba Kiyovu Sports ko umukino bazahuriramo mu mpera z’iki Cyumweru, bazayibabaza.(Umuseke)
Minisiteri ya Siporo yateguye umwiherero wo gukarishya impano z’abana barenga 500 mu mikino itandandatu isanzwe muri Porogaramu Isonga igamije kuzizamura.(Igihe)
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu 2025, Amavubi azakira Libya tariki 14 Ugushyingo 2024 ku munsi wa Gatanu w’Itsinda D ryo gushaka itike ya CAN 2025. uyu mukino uzasifurwa Celso Armindo Alvação ukomoka muri Mozambique.(Umuryango)
Baskelball: APR WBBC na REG WBBC zihagarariye u Rwanda mu Mikino ya Zone V zageze muri ¼ nyuma yo kwitwara neza mu y’amatsinda.(Igihe)
Menya amateka yaranze umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports kuva mu myaka yakera, ese ihangana ry’aya makipe ryatangiye ryari?, ryahereye kuki? ubundise kubera iki irihangana ryagabanuye ubukana ndetse urunde rumwe rukaba ruatakemera ubu bukeba.(DailyBox)
Kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire ari hamwe n’abayobozi ba FERWACY, basuye Ikigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center- ARCC) giherereye mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze.(Igihe)
Abanyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports batumiwe mu nteko rusange izaba tariki ya 16 Ugushyingo 2024, iyi nteko rusange izanaberamo amatora ya komitenyobozi nshya izasimbura iyacyuye igihe yarangije manda tariki 24 Ukwakira, 2024.(RayonSports)