Paper Talk[Rwanda&Africa]: Ngabo Roben agiye kongererwa amasezerano muri Rayon Sports,abakinnyi b’ikipe ya Burkina Faso bahuye na perezida w’iki gihugu
Ngabo Roben yavuze kubijyanye no kongera amasezerano nk’umukozi wa Rayon Sports. “Ntekereza ko ibyo bihuha bituruka ku kuba narasoje amasezerano. Ibiganiro byagenze neza hagati yanjye n’ubuyobozi, vuba ndayongera. Ndi umukozi wa Rayon Sports wishimye ndetse wifuza no kuyigumamo.” (InyaRwanda)
Ikipe y’igihugu ya Burkina Faso nyuma yo kubona itike y’imikino y’anyuma y’ikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco, abakinnyi biki gihugu bahuye na perezida w’iki gihugu Ibrahim Traore ndetse bamuha ni mpano y’umupira w’ikipe y’igihugu.(MickyJr)
Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania yagaragaje imyambaro izambara mu mikino nya Africa y’amakipe ya 2024-2025 “CAF Champions League” ni imyambaro bazajya bambara basohotse ndetse bari no mu rugo .(Young Africans)
Freddy Michael wakiniye ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yamaze gusinyira Zesco United yo muri Zambia , nubwo byabanje kuvugwa ko yerekeje mu ikipe ya Nkana ariko sibyo , uyu musore akaba afite imyaka 26 akaba akomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire.(MickyJr)
Umunya-Morocco Brahim Diaz w’ikipe ya Real Madrid mu gihugu cya Esipanye niwe watsinze ibitego byinshi mu rugamba rwo gushaka itike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa aho yatsinze ibitego birindwi(7).(AFCON2025)
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, Frank Torsten Spittler yagaragaje ko atanejejwe n’uko yegerewe n’abakoresha be mu kugirana ibiganiro byo kongera amasezerano.Yagize ati “Banyeretse amasezerano bifuza kumpa uko yaba ameze ariko ntabwo byari bisobanutse ni yo mpamvu ntabyitayeho.” (Umuryango)
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura umunsi wa 10 wa shampiyona ni imyitozo itarimo Muhire Kevin na Omborenga Fitina bahawe ikiruhuko n’umutoza nyuma yo gukubuka mu ikipe y’igihugu , mu gihe Aruna Madjaliwa we yavunikiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi. (Igihe)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], ryahuguye abayobozi 12 b’amakipe akina shampiyona y’Abagore y’icyiciro cya mbere ndetse n’abakozi babarizwa muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri iri shyirahamwe.(Umuseke)
Nyuma y’uko amakipe ya Etincelles FC ndetse na Vision FC zareze abasifuzi babasifuriye imikino yabo ya shampiyona bavugako babibye, abarezwa ntago bahawe imikino yo gusifura ku munsi wa 10 wa shampiyona. (Igihe)
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yatsinzwe n’iya Morocco amanota 54-52 mu mukino wa nyuma wa gishuti, mu myiteguro y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.(Umuryango)
Umukinnyi w’ibumoso wa Mukura VS Muvandimwe Jean Marie Vianney yiyemeje no gutanga umusanzu we mu kubaka Siporo Nyarwanda abinyujije mu gushinga amarerero ya siporo (karate n’umupira w’amaguru). (DailyBox)
Ikipe y’ingabo z’u Rwanda binyuze muri Diviziyo ya 5 ibarizwa mu Ntara y’Iburasirazuba, yatsinze ingabo za Tanzania zibarizwa muri Brigade ya 202 ihana imbibi n’u Rwanda ibitego 2-0, mu mukino wongeye gushimangira umubano mwiza w’ibihugu byombi.(Umuryango)
Abakinnyi ba APR FC bakubutse mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, bakoranye imyitozo na bagenzi babo bitegura umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona bazakiramo Muhazi United ku wa Gatandatu saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium. (Igihe)