HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Muhire Kevin,yatangaje ko yicuza ku magambo yigeze kuvuga kuri APR FC,Umusifuzi Rurisa Patience azasifura umukino wa Ghana na Niger

Umusifuzi mpuzamahanaga w’Umunyarwanda Rurisa Patience Fidele niwe ugomba gusifura umukino uzahuza ikipe y’igihugu ya Ghana ndetse na Niger kuri uyu wa mbere wa tariki 17 Ugushyingo 2024, hazaba ari mu mikino yo gusha itike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco. (AFCON 2024)

Abakinnyi bane b’ikipe y’igihugu ya Ghana (Jordan Ayew , Gideon Mensah , Alidu Seidu , Abdul Fatawu Issahaku) nyuma y’uko babuze itike y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco ntibazagaragara mu mukino w’anyuma bafitanye na Niger.(MickyJr)

Umunyamakuru w’imikino Kazungu Claver yamaze gutangazwa nk’umunyamakuru mushya wa Radiyo ya Fine Fm ivugira ku murongo wa 93.1fm nyuma y’iminsi mike atangaje ko asezeye ku gitangazamakuru cya Radiyo 10 yari amazeho igihe kingana n’imyaka ine.(DailyBox)

Kapiteni w’Ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yatangaje ko yicuza ku magambo yigeze kuvuga kuri APR FC ubwo yagereranyaga ubuzima bwo gukinira iyo kipe nko kuba muri ’gereza’, ahishura ko yigeze no kuganira nayo hagamijwe kureba uburyo yayerekezamo.(Igihe)

Kuri uyu wa gatanda tariki ya 16 Ugushyingo 2024, mu Nzove habereye inteko rusange y’abanyamuryango ba Rayon Sports ahatorewe na perezida mushya w’umuryango wa Rayon Sports bwana Thadée TWAGIRAYEZU asimbuye Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle ndetse na perezida w’URWEGO RW’IKIRENGA (Supreme organ) rw’umuryango wa Rayon Sports Paul MUVUNYI.(DailyBox)

Rhode Island FC ikinamo Umunyarwanda Kwizera Jojea, yatsinze Charleston Battery ibitego 2-1 yegukana igikombe cyo mu Burasirazuba muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USL Championship).(Igihe)

Mu rwego rwo gukomeza gushaka ibisubizo by’ibibazo Kiyovu Sports ifite, uwahoze ayiyobora ariko bamwe mu bakunzi ba yo bavumira ku gahera, Mvukiyehe Juvénal, yatumiwe mu Nama yiswe “Goboka Kiyovu Sports”, yari igamije kwishakamo ubushobozi bw’ibitekerezo n’amafaranga byo gufasha iyi kipe yo ku Mumena.(Umuseke)

Shampiyona ya Basketball 2025 yashyizwe tariki ya 24 Mutarama 2025, mu gihe Azomco WBBC, Kigali Elite BBC na Christian Basketball Team zakiriwe nk’amakipe mashya azitabira Icyiciro cya Mbere mu bagore n’icya kabiri mu bagabo.(Igihe)

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Epfo (SAFA), ryafatiye ibihano ikipe ya Kaizer Chiefs nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaye ku bafana ba yo ubwo bageragezaga gusagarira umunyezamu, Ntwari Fiacre.(Umuseke)

Simba Mickey ni we mukinnyi wegukanye igihembo nyamukuru mu irushanwa rya Golf ryabereye mu Rwanda bwa mbere ryiswe ‘Muema Challenge’, hahembwa n’abandi mu byiciro bitandukanye.(Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *