PAPER TALK[Rwanda&Africa]: Mitima Isaac wakiniye ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’ikipe ya kiniraga

COSAFA na CECAFA zanzuye ko zizashyigikira Andrew Kamanga na Souleilan Hassan Waberi mu matora y’akanama gafata ibyemezo, mu mpuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi ‘ FIFA’ ateganyijwe muri Werurwe 2025.[BB Kigali FC]

Umutoza w’Umudage w’imyaka 45, Sead Ramović yamaze gutandukana n’ikipe ya Young Africans nyuma y’iminsi 81 atoza iyi kipe, ibi bije nyuma yo kubona akandi kazi kazamuhemba akayabo $40,000 avuye $15,000 yahembwaga muri iyi kipe yo muri Tanzania.[Young Africans]

Vipers SC yasinyishije Rutahizamu w’umunya-Uganda Isaac Ogwang wakiniraga Police FC (yo muri Uganda), amasezerano y’imyaka 2, harimo n’ingingo yo kongeraho undi mwaka.[BB Kigali FM]

Umukinnyi Rayon Sports iherutse gusinyisha Biramahire Abeddy yavuze ko impamvu yavuye mu ikipe yakiniraga mu gihugu cya Mozambique ari umutekano mucye wari muri iki gihugu. [DailyBox]

Umukinnyi w’Umunyarwanda w’imyaka 24 Samuel Gueulette yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi mu ikipe ye ya La Louvière mu kiciro cya Kabiri cya shampiyona y’Igihugu y’Ububiligi.[La Louvière]

Rutahizamu w’Umunyarwanda Rudasingwa Prince yatangiye gukora imyitozo muri AS Kigali, aherutse kwerekezamo avuye muri Rayon Sports kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.[IGIHE]

Myugariro w’Umunyarwanda, Mitima Isaac wakiniye ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n’ikipe ye yakiniraga ya Al-Zulfi FC ibarizwa muri Saudi Arabia nyuma ya mezi atanu gusa ayerekejemo, amakuru akavuga ko ikipe ubwayo ariyo yafashe uyu mwanzuro.[InyaRwanda]

Nyuma y’imyaka itatu, Minisiteri ya Siporo yasubije ibiro byayo muri Stade Amahoro. Iyi Minisiteri yatangaje ko yatangiye kuhakorera ku wa 1 Gashyantare.Muri iyi myaka itatu ishize, yo na federasiyo z’imikino itandukanye byakoreraga mu nkengero za Stade Amahoro.[IGIHE]

Umutoza Seninga Innocent watoje amakipe atandukanye hano mu Rwanda yerekeje mu ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu. Biteganyijwe ko Seninga agomba gutoza iyi kipe mu gihe gisigaye cyose Kugirango uyu mwaka w’imikino urangire(2024-2025). [DailyBox]

Kiyovu Sports yashyize ahagaragara ibiciro by’umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona izakiramo APR FC ku wa Gatandatu, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, kuri Kigali Pelé Stadium. Amatike ari kugurishwa 2000 Frw, 3000 Frw, 10.000 Frw na 20.000 Frw mu gihe ku munsi w’umukino azaba agurishwa 3000 Frw, 5000 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw.[IGIHE]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *