Paper Talk[Europe]: Manchester United na Manchester City z’ihanganiye umukinnyi umwe, Jorginho agiye kwinjira mu batoza ba Arsenal!

Umwomgereza ukina hagati mu kibuga Angel Gomes, 24, ukomeje kwifuzwa n’amakipe akomeye k’umugabane w’Iburayi byumwihariko ayo muri shampiyona y’Abongereza Premier League amahirwe menshi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United dore ko yanyuze muri academy k’iyi kipe . (Telegraph – subscription required)
Newcastle United ihanganye n’amakipe arimo Liverpool ndetse na Manchester United mu rwego rwo gusinyisha Umwongereza Marc Guehi, 24, wa Crystal Palace akaba akina mu mutima w’aba myugariro. (Football Insider)
Manchester City yatangiye urugamba rwo gushaka umusimbura wa Rodri, 28 aho ishaka gusinyisha Umutaliyani Samuele Ricci, 23, akaba umusore w’ikipe ya Torino yiwabo mu Butaliyani . (Guardian)
Liverpool ikomeje gukurikira mababa w’Umudage Karim Adeyemi, 22 w’ikipe ya Borussia Dortmund byibuze akaba yaza mu isoko ry’igura n’igurisha ryu kwezi kwa mbere . (Teamtalk)
Mababa w’Umwongereza Anthony Gordon, 23, yegereje gusinya amasezerano mashya mu ikipe ya Newcastle United mu gihe kingana byibuze n’imyaka itandatu irimbere nubwo arikwifuzwa n’ikipe ya Liverpool y’umutoza Arne Slot. (Mirror)
Liverpool irashaka gusinyisha umusore w’ikipe ya Freiburg akaba akina hagati mu kibuga Merlin Rohl, 22, uyu musore wanakiniye ikipe y’Igihugu y’urubyiruko rwa Abadage rw’abatarengeje imyaka 21 . (Bild)
Arsenal ntago ishaka kurekura Takehiro Tomiyasu, 25, akaba myugariro w’umu- Japan uri kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Inter Milan kuburyo bari bafite gahunda yo kuzamutwara mu kwezi kwa mbere 2025. (Football Insider)
Barcelona irasabwa kwishyura Frenkie de Jong asaga 18m euros (£15m) kugirango batandukane n’uyu Munya-Netherlands ukina hagati mu kibuga w’imyaka , 27, dore ko yigeze kumvikana na Manchester United gusa atayisinyiye. (FootballTransfers)
Manchester United na Manchester City zose ni amakipe ari gukurikirana umusore w’ikipe Bayer Leverkusen akaba Umunya-Netherlands Jeremie Frimpong, 23. (Football Insider)
Wolves yamenyeshejwe ko igomba kwishyura asaga £40m kuri Burnley niba yifuzwa gusinyisha Luca Koleosho, 20, akaba umusore wakiniye ikipe y’Igihugu y’urubyiruko rw’Abataliyani gusa nanone ari kwifuzwa na Nottingham Forest ndetse na Newcastle United. (Football Insider)
Manchester United yamaze kwakira ibaruwa ya Premier League ibemerera gukinisha Umuhorandi Chido Obi-Martin bavanye muri Arsenal. (Manchester Evening News)
Biravugwa ko Umutaliyani w’ikipe ya Arsenal Jorginho, 32 biteganyijwe ko izinjira mu itsinda ry’abatoza bafasha umutoza mukuru Mikel Arteta mu gihe azaba asoje amasezerano ye muri 2025 hazaba ari tari 30 kamena. (FootballTransfers)
Liverpool nubwa yifuza gutwara Umudage w’ikipe ya Bayer Leverkusen Florian Wirtz, 21 gusa ntiyiteguye kurekura asaga £100m ikipe ya Bayern Leverkusen yifuza. (Echo)
N’inako ikipe ya Manchester United ndetse na Manchester City z’irigukurikirana Umuhorandi Jeremie Frimpong wa Bayer Leverkusen w’imyaka 23 . (Football Insider)
Newcastle United irigukora ibishoboka byose ngo yongerere amasezerano Umwongereza Anthony Gordon w’imyaka 23, uyu mababa wifuzwa bikomeye n’ikipe ya Liverpool ndetse yagerageje kumutwara no mu isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2024. (Telegraph -subscription required)
Liverpool nayo iri mu mujyo wo gusinyisha Gordon gusa ikabanza ikagurisha myugariro wa yo Joe Gomez, 27, muri Newcastle United n’ubundi. (Mirror)
Liverpool irikureba Trent Alexander-Arnold nk’umukinnyi w’ibanze wo kongererwa amasezerano nyuma y’uko uyu musore w’imyaka 25 arikwifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid. (Football Insider)
Ku bwiyompamvu Real Madrid yatangiye gutekereza uwo yazasimbuza Alexander-Arnold ibye biramutse byanze akaba Umunya-Portugal DiogoDalot, 25 wa Manchester United. (GiveMeSport)