Paper Talk[Rwanda&Africa]: Irushanwa ry’inzozi ku makipe yo mu Rwanda uyu mwaka ntirizaba! Ikipe ya Police ikomeje gutenguha abari bayiringiye

Komite nyobozi y’Ishyiramwe ry’aruhago muri Africa “CAF” irateganya kuzajya igenera umushahara ungana USD $50,000 umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Amakipe muri Africa ariryo “African Club Association (ACA)” ibi biteganyijwe ko bishobora kuzemezwa mu nteko rusange ya CAF ya tariki 22 Ukwakira 2024 izabera muri Ethiopia. Ubu umuyobozi wiri shyirahamwe ni Umunya-Tanzania Eng. Hersi.(MickyJr)
Impuzamashyira y’umupira w’amaguru muri Africa “CAF” yamaze kugirana amasezerano na SuperSport TV ku buryo imikino y’Amakipe y’umwaka wa 2024-2025 izatambukaho n’ukuvuga imikino irimo CAF Champions League, Confederetion, CAF Women’s Champions League, ndetse na CAF Super Cup — 2025. (CAF)
Nyuma yo kuba kunshuro ya mbere irishanwa rya African Football League (AFL) uyu mwaka wa 2024-2025 ntirikibaye , gusa ibizatuma iri rushanwa ritazaba ntibirasobanuka ijana ku ijana . riba kunshuro ya mbere ryegukanwe n’ikipe ya Mamelodi Sundowns yo muri Africa y’Epfo itsinze Wydad Athletic Club yo muri Morocco.(MickyJr)
Ikipe ya Vision FC yahagamye Police FC mu minota ya nyuma y’umukino wari wasubitswe kubera imvura nyinshi yari yaguye kuri Kigali Pelé Stadium ugatuma hataba igice cya kabiri, amakipe yombi arangiza anganya ubusa ku busa(0-0) byatumye iyi kipe y’Igipolisi cy’Igigu yuzuza amanota 11 ku mwanya wa mbere.(Rwanda premier league)
Ishuri rya Kigali Elite Sports Academy (KESA) ryongereye Abakarateka barenga 70 ubumenyi binyuze mu mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe agatangwa na mwalimu James Opiyo. (Kigali To Day)
Dikembe Mutombo, umwe mu Banyafurika bakanyujijeho muri Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere ku myaka 58, azize cancer y’ubwonko.(Igihe)
Imikino ya Shampiyona y’Abakozi itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], igeze mu mikino yo kwishyura yatangiranye n’irumbuka ry’ibitego. (Umuseke)
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’umukino wa Cricket, ibifashijwemo n’imvura nyinshi yaguye i Kigali ku Cyumweru, yabonye itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abangavu kizaba mu 2025 mu gihe u Rwanda rwasoje irushanwa ku mwanya wa gatatu rutsinze Uganda.(Igihe)