Paper Talk[Rwanda&Africa]: Igisubizo cya Warren Kamanzi kugukinira u Rwanda, Morocco yagaragaje amasitade ashobora kuzakinirwaho igikombe cy’Isi!
Igihugu cya Morocco cyatanze amasitade yazakira imikino y’igikombe cy’isi cya 2023 akaba ari ubufatanye bagiranye n’ibihugu bindi bibiri harimo igihugu cya Portugal ndetse n’igihugu cya Esipanye mu kwakira iki gikombe cy’isi.(#SuperSports)
Nyuma yo kwitwaraneza cyane mu ikipe ya Real Madrid Umunya-Morocco Brahim Abdelkader Díaz ubu arahabwa amahirwe yo kuzaba umukinnyi w’umwaka wa Africa wa 2024(African Player of the Year) igihembo azaba yambuye Victor Osimhen(#AS)
Amakipe atandatu ni yo azahagararira u Rwanda muri NSSF KAVC International, amakipe atandatu arimo atatu y’abagore ni yo agiye kwitabira NSSF KAVC International Tournament, irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Volleyball ribera mu gihugu cya Uganda rigategurwa n’iyi kipe ya KAVC.(#Igihe)
Myugariro wa Toulouse FC yo mu Bufaransa, Warren Kamanzi yavuze kukuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yagize Ati “ndacyafite amahirwe yo kuba n’akwemera gukinira u Rwanda. Gusa Norway ni yo mahitamo ya mbere ibaye impamagaye.”(#Isimbi)
AS Kigali yungutse umufatanyabikorwa, Biciye ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe ya AS Kigali, iyi kipe yatangaje ko yungutse undi mufatanyabikorwa witwa “Africa Medical Supplier” ucuruza imiti, iyi kipe yari isanganywe umufatanyabikorwa mukuru wa yo usanzwe ari Umujyi wa Kigali.(#Umuseke)
Amatike y’imyanya ibihumbi 60 yo muri Stade Nkuru ya Tanzania yitiriwe Benjamin Mkapa, yose yaguzwe ararangira ubwo abantu bayatangurarwaga ngo bazitabire ibirori byahariwe ikipe ya Simba SC aho izaba yakiriye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC mu cyiswe “Simba Day 2024”.(#KGLNews)
Umukinnyi wa AS Kigali aravugwa muri Rayon y’Abagore, Nyuma yo kuhakura abakinnyi yagenderagaho mu mwaka ushize w’imikino 2023-24, ikipe ya Rayon Sports Women Football Club yongeye kwifuza gukura umukinnyi muri AS Kigali Women Football Club, Ukwinkunda Jeannette.(#Umuseke)
Myugariro wa Police FC wo ku ruhande rw’ibumoso, Ishimwe Christian arekereza muri Marocco mu ikipe ya Zemamra Renaissance. uyu mukinnyi wari kumwe na Police FC muri Uganda aho irimo kwitegurira umwaka w’imikino, yamaze kugera mu Rwanda aho agomba kugenda muri iri joro.(#Isimbi)
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze iya Muhazi United igitego 1-0 mu mukino wa kane wa gishuti, ukaba uwa mbere w’umutoza Robertinho wagarutse muri iyi kipe nyuma y’imyaka itanu. Wari umukino usoza imikino Rayon Sports yakinaga ku bufatanye n’umufatanyabikorwa wayo, RNIT Iterambere Fund.(#RayonSports)
Kiyovu yagabanyije ibibazo ifite muri FIFA, nyuma yo kwishyura ideni yishyuzwaga, ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gukurirwaho ibihabo yari yafatiwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFAkubera kutishyura umunyezamu, Emmanuel Kalyowa.(#Umuseke)