Paper Talk[Rwanda&Africa]: Dr Patrice Motsepe uyobora CAF arashaka kwiyongeza indi manda,Aziz Bassane utaremerwaga na Abareyo benshi akomeje kwitwara neza!

Umunyezamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Lionel Mpasi-Nzau yatsindiye ikipe ye igitego mu minota y’anyuma byatumye ikipe ye ya Rodez ibona inota rimwe imbere ya Lorient, hari ku mupira wari uvuye muri koruneri nawe yavuye mu izamu aje gushaka igitego yanabonye ku munota wa 90+7’ w’umukino.(France League 2)
Umunya-Africa y’Epfo Dr Patrice Motsepe yamaze kwemera kuziyamamaza mu matora yo kuyobora impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa “CAF” amatora ateganyijwe mu kwa gatatu kwa 2025, akaba ari numwe mu bahabwa amahirwe nyuma y’uko Umunya-Cameroon Samuel Eto’o Fils ahawe ibihano bitatuma yiyamamaza.(SuperSports)
Umutoza ukomoka muri Africa y’Epfo Pitso Mosimane, akaba umwe mu batoza batoje amakipe atandukanye kandi akomeye muri Africa ndetse no hiry no hino ku isi yamaze kugera mu gihugu cya Iran aho agiye gutangira akazi gashya nk’umutoza w’ikipe ya Esteghlal FC.(TimesLive)
Ubuyobozi bw’ikipe ya Vision FC, bwatangaje ko bwahagaritse umutoza mukuru w’iyi kipe, Colum Shaun, ibi bije nyuma y’uko iyi kipe itari kwitwara neza muri shampiyona aho ariyo ifunga urutonde rw’ashampiyona na amanota abiri.(Umuseke)
Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Rubavu hasorejwe isiganwa ry’amagare yo mu misozi ryari rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu, Umunyarwanda Tuyizere Etienne, yaryegukanye mu bakina ku giti cyabo.(Kigali ToDay)
Ikipe ya Gorilla FC yafashe umwanya wa mbere byagateganyo ku urutonde rw’ashampiyona y’igihugu y’u Rwanda “Rwanda Premier League” nyuma yo gutsinda ikipe y’Amagaju ibitego bitatu ku busa(3-0),bituma yuzuza amanota asaga 14.(Rwanda Premier League)
Visi Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports avuga ko amasezerano basinyanye na Gorilla’s Coffee izabaha miliyoni 60 Frw mu gihe cy’umwaka umwe akazabafasha mu bibazo by’amikoro byari bimaze iminsi bibagonga bikana bahungabanya mu bijyanye n’umusaruro.(Kigali ToDay)
Mu mikino y’umunsi wa Kabiri ya shampiyona ya Volleyball y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo n’Abagore, ikipe ya Police VC na Police WVC, zatsinze APR VC na APR WVC, ni imikino yabaye kuri uyu wagatanu tariki 26 Ukwakira 2024.(Umuseke)
Basketball: REG na APR z’abagore zerekeje muri Zanzibar kwitabira imikino Nyafurika ya Zone 5 izatangira tariki ya 27 Ukwakira kugeza ku ya 1 Ugushyingo 2024, bakaba bahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tari 25 Ukwakira 2024.(Umuryango)
Igihugu cy’Ubuyapani binyuze muri Ambasade yacyo mu Rwanda, batangiye gukorana n’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), hagamijwe kuzamura uyu mukino mu bihugu byombi ndetse ibyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa gatanu itariki ya 25 Ukwakira 2024.(Igihe)
Ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’agicuti yakinagamo n’ikipe y’Igipolisi cy’Igihugu warangiye amakipe yobi anganyije igitego kimwe kuri kimwe(1-1), Rayon Sports yatsindiwe na Aziz Bassane mu gihe Police FC yo yatsindiwe na rutahizamu Peter Agblevor.(RayonSports)