HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Bamwe mu bahoze bayobora  Rayon Sports bongeye guterana ku nshuro ya kabiri, Al Ahli Tripoli ikinamo  Manzi Thierry yirukanye umutoza

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ntwari Fiacre ukomeje kwitwara neza mu biti by’izamu ry’ikigugu, Kaiser Chiefs ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Afurika y’Epfo yizihije isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, abifashwamo na bagenzi be bakinana nyuma yo kubona intsinzi imbere ya AmaZulu FC.(KGLNews)

Al Ahli Tripoli ikinamo Umunyarwanda Manzi Thierry yirukanye uwari umutoza wayo Chokri Khatoui nyuma yo kunanirwa gusezerera Simba SC yo muri Tanzania ngo igere mu matsinda ya CAF Confederation Cup.(Igihe)

Biciye muri Komisiyo ishinzwe amarushanwa, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryahinduye amasaha y’umukino wa Police FC na Kiyovu Sports uteganyijwe kuri uyu munsi  wa kane Saa Munani z’amanywa.(Umuseke)

Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi muri Rayon Sports, Nsabimana Aimable yahagaritse imyitozo kuko hari ibyo ubuyobozi bumugomba butamuhaye.(Isimbi)

Umuhungu wa nyakwigendera, Patrick Mafisango, Tabu Tegra Crespo, ari mu bakinnyi 28 batarengeje imyaka 20 bahamagawe mu kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje iyo myaka bakomeje kwitegura imikino ya Cecafa izatanga itike y’igikombe cya Afurika cya 2025.(Umuseke)

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC iherutse kunanirwa kwinjira mu Matsinda ya CAF Champions League isezerewe na FC Pyramids, yasubukuye imyitozo yitegura gutangira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, aho yanzikira kuri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu. (KGLNews)

Komiseri Wungirije w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, Mark Tatum, yagaragaje ko gahunda y’iryo Shyirahamwe yo gufatanya n’ibindi bihugu birimo u Rwanda igamije guteza imbere uwo mukino no kubaka ubufatanye bushobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije abatuye Isi.(Igihe)

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiyimana Joseph, yavuze kukuba umutoza w’iyikipe atari kugaragara mu kazi avuga ko aho ari hazwi n’ikipe  aho ari gufasha ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 20 ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.(Umuseke)

Si ukubica ku ruhande Rayon Sports ifite ibibazo by’amikoro – Ngabo Roben wavuze ikirimo gukorwa, ni mu gihe hamaze iminsi bivugwa ko iyi kipe ifite ibibazo by’amikoro aho abakinnyi babagezemo amezi abiri ni mu gihe abakozi b’ikipe bo bivugwa ko ari amezi 5.(Isimbi)

Bamwe mu bahoze mu buyobozi bwo hejuru muri Rayon Sports mu bongeye guterana ku nshuro ya kabiri baganira ku buryo bwo kwishakamo ibisubizo no gutegura umukino ugomba guhuza iyi kipe idafite Perezida kugera ubu izakirwamo na Rutsiro FC mu karere ma Rubavu.  (KGLNews)

Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, yabonye itike ya ½ mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ikomeje kubera i Kigali.(Igihe)

Biciye mu bufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana [Unicef] ndetse na Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga [NPC], abatoza ndetse n’abafashamyumvire b’umukino wa Boccia ukinwa n’Abafite Ubumuga bukomatanyije (bwo mu mutwe n’ubw’ingingo), bahawe amahugurwa.(Umuseke)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *