HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: APR FC yarungurutse mu matsinda birangira itagezeyo,umukinnyi wa Gasogi United yitabye RIB

Umunya-Morocco  Abderahmane Soussi w’imyaka 21  yamaze gusinyira  ikipe ya  Raja Club Athletic avuye mu ikipe ya Akritas Chlorakas yo mu gihugu cya  Cyprus k’umugabane w’Iburayi akaba akina  nka rutahizamu. (MickyJr)

Igitego kimwe rukumbi cya rutahizamu w’Umugande Charles Bbaale, nicyo gishyize akadomo ku mukino wa shampiyona wari umaze iminsi uvugwa cyane hirya no hirya mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United. (Kigali To Day)

Twagirumukiza Salvien w’imyaka 17 na Gisa Tony w’imyaka 11, bombi begukanye imidali ine irimo itatu ya Zahabu n’umwe wa Feza mu Irushanwa rya Karate “Southern Africa WUKF Open Championship” ryabereye i Windhoek muri Namibia.(Igihe)

Umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin yatumijweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ngo yisobanure ku birego aregwa. (Umuryango)

Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3-1 mu Misiri, isezererwa mu mikino ya Total Energies CAF Champions League 2024-2025, itageze mu matsinda nkuko yabyifuzaga itsinzwe ibitego 4-2 mu mikino ibiri. (Kigali To Day)

Abakinnyi 28 barimo babiri ba Rayon Sports n’umunyezamu wa APR FC ni bo bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana ngo batangire imyiteguro y’imikino ya CECAFA U-20 izabera muri Tanzania mu kwezi gutaha.(Igihe)

Umukinnyi w’umunya-Rwanda ukina asatira izamu Ishimwe Aniceti yatangajwe ndetse anerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Olmpique de Beija yo muri Tunisia. Olempique de Beija ikina mu cyiciro cya mbere muri Tunisia. (Umuryango)

Irushanwa rya ’Rwanda Open M25’ rizatwara arenga miliyoni 120, U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 7. bari batandatu bahawe ’Wild Card’ ariko Karenzi Brian yaje kugira amanota amwemerera kwitabira irushanwa bitewe n’uko hari utaraje mu bari imbere.(Isimbi)

Nyuma yo kwakira neza Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis “ATP Challenger 50 Tour” muri uyu mwaka, u Rwanda rushobora guhabwa kwakira iryisumbuyeho rya ‘ATP Challenger 75 Tour’, aho aya marushanwa yitabirwa n’abakinnyi babigize umwuga bari mu myanya myiza ku Isi muri Tennis y’abagabo.(Igihe)

Musanze FC yasanze Amagaju FC ku kibuga yakiriraho iyinyagira ibitego 3-0, mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda, umukino urangiye umutoza Niyongabo Amars atangaza ko abakinnyi bitwaye nabi cyane ndetse ko abona “batanageze mu kibuga”.(KGLNews)

Minisitiri Utumatwishima yakebuye abashaka kuvanga ubufana n’amacakubiri, yagize Ati “Mureke tube abafana ba APR b’umupira cyangwa Basketball, abandi babe Aba-Rayons ariko tujye tubivanamo iby’amacakubiri n’amateka. Imvugo nk’izo zangiza ibintu byari byiza bikaba bibi.” (Igihe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *