Paper Talk[Rwanda&Africa]: APR FC ifite uburenganzira bwo kwirukana Darko Nović, amakipe yabonye tike y’amatsinda yatangiye guhabwa gahunda na CAF

Umunya-Portugal Miguel Cardoso akaba umutoza w’ikipe ya ES Tunis yo mu gihugu cya Tunisia yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe nyuma yuko uyu mutoza w’imyaka 52 abonye tike ya amatsinda nyuma yo gusezerera Dekedaha FC yo muri Somalia kugiteranyo k’ibitego 12-1.(MickyJr)
Impuzamashyirahamwe y’aruhago muri Africa CAF ryamaze gutanga itariki ya 30 Nzeri 2024 nk’itariki ntarengwa kukuba amakipe ashaka gukura cg kongera abakinnyi mu rutonde bazakoresha mu mikino ya 2024/25 ya CAF Champions League ndetse na Confederation Cup kuba babirangije.(MickyJr)
Etincelles yahagaritse imyitozo kubera inzara, Nyuma yo kumara amezi abiri batazi umushahara, abakinnyi ba Etincelles FC iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, bahisemo guhagarika akazi. (Umuseke)
Mu ruzinduko arimo muri Singapore, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, ndetse bombi bakurikirana isiganwa rya Formula 1 ryabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 22 Nzeri.(Igihe)
Ntagisanimana Saida yabonye akazi gashya, Uwahoze ari umutoza wa AS Kigali Women Football Club, Ntagisanimana Saida, yagizwe umutoza mukuru wa Fatima Women Football Club yo mu Karere ka Musanze. (Umuseke)
Police FC yatsinze Muhazi United ibitego bitatu ku busa(3-0) ibona amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25, ihita iyobora urutonde rwagateganyo rwa shampiyona. (Umuryango)
Manzi Thierry yasabye imbabazi, Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira akipe ya Al Ahli Tripoli muri Libya, yasabye imbabazi Debora Fernandez wa Simba SC nyuma yo kumukinira nabi akava mu kibuga. (Isimbi)
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, yatsinze iya Namibia ku kinyuranyo cy’abakinnyi barindwi, ibona intsinzi ya kabiri mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2025 iri kubera i Kigali.(Igihe)
APR FC irubaha icyifuzo cy’umutoza Darko wisabiye kwirukanwa? Umutoza wa APR FC, Umunya-Serbia, Darko Nović yari yasezeranyije ubuyobozi bwa APR FC ko azageza iyi kipe mu matsinda, bitaba bashaka bakaba bamusezerera. (Isimbi)
Gisa Tony wegukanye umudali wa Zahabu n’uwa Feza ndetse na Twagirumukiza Salvien wegukanye ibiri ya Zahabu, bageze mu Rwanda aho bakubutse mu irushanwa rya ’Southern Africa WUKF Open Championship’ bakiranwa urugwiro.(Igihe)
Umunyamakuru w’imikino wakunze na benshi mu Rwanda ubu usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kalisa Bruno Taifa yavuze ko ikipe ya APR FC ubu iyobowe n’abanyamakuru by’umwihariko bazwiho kuba bakunda Rayon Sports. (Isimbi)