HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Amavubi arangaye ashobora kuba ayanyuma mu itsinda rya AFCON,dore amakipe amaze ku bona tike ya AFCON 2025

Ikipe y’ihugu ya Ghana ntago izakina imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco nyuma yo kunanirwa gutsinda ikipe y’igihugu ya Angola ndetse kuri ubu ikaba iri ku mwanya w’anyuma mu itsinda, ikaba yaherukaga ku kiburamo mu mwaka wa 2004 bisobanuye ko imyaka 20 yari ishize.(AFCON2025)

Kugeza ubu mu rugamba rwo gushaka tike y’Imikino y’Anyuma y’Igikombe cya Afruca amatsinda yose amaze gukina imikino itanu hakaba hasigaye umukino umwe usibye mu itsinda rya munani bamaze gukina imikino ine, aya niyo makipe amaze ku bona amatike, Morocco(𝐡𝐨𝐬𝐭),Burkina Faso ,Cameroon, Algeria, Senegal, DR Congo, Angola, Egypt, Equatorial Guinea , Ivory Coast , Uganda, South Africa , Gabon, Nigeria, Tunisia , Zimbabwe , Zambia , Mali na Comoros.(AFCON2025)

Yanga SC yo muri Tanzania, yatangaje ko yatandukanye n’umutoza, Angel Miguel nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya muri Shampiyona ndetse Umudage Sead Ramović yahise atangazwa nk’umutoza mushya w’iyi kipe.(SuperSports)

Basketball: Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Basketball, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné yatangaje bifuza gusubira mu Gikombe cya Afurika batacyakiriye cyane ko igiheruka cyabereye i Kigali mu 2021.(Igihe)

Ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA” ku bufanye n’impuzamashyiramwe y’aruhago ku isi “FIFA” bashyikirije ibikoresho bya siporo amakipe y’abagore azitabira imikino ya shampiyona muri uyu mwaka wa 2024 ariko mu batarengeje imyaka 17 . ni imikino izatangirana na tariki 17 Ugushyingo 2024, kuri Kigali Pélé Stadium.(RwandaFa)

Umutoza w’ikipe y’igihugu cya Sudani y’Epfo Nicholas Dupuis yatangaje ko ikipe ye yizeye gukina imikino ya CHAN 2025, basezereye u Rwanda mu mikino ibiri bazahuriramo mu kwezi k’Ukuboza.(Igihe)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru “Amavubi” ubu iri muri Nigeria gukina umukino w’anyuma wo gushaka itike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco, ikaba isabwa gutsinda Nigeria maze ubundi igategereza ko Libya itsinda Benin ubundi rukabona tike, biranashoboka ko u Rwanda rwaba urwanyuma mu itsinda mu gihe rwaba rutsinzwe na Nigeria kandi Libya yatsinze Benin.(AFCON2025)

APR FC yanyagiye Gasogi United ibitego 4-0 bya Johnson Chidiebere, Lamine Bah, Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma, mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.(APR FC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *