HomePaper TalkRwanda & Africa

Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abareyo bagabiye inka Umunyamakuru Sam Karenzi, tombora y’igikombe cy’isi cy’amakerebe yahumuye

Umunya-Nigeria Agbor Ekoi w’imyaka 27  yitabye Imana , akaba uyu musore yakinaga  nk’umuzamu  w’ikipe  ya   Kanemi Warriors mu gihugu cya Nigeria muri shampiyona y’iki gihugu “Nigeria Professional Football League.”(Modus)

Impuzamashyirahamwe y’aruhago ku isi  “FIFA” yatangaje ko tombora y’Imikino y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe  cya 2025 igomba kuba muri uku kwezi ku Kuboza , amakipe yemerewe gutanga urutonde rw’abakinnyi bazakoresha  50 hanyuma bakazatanga urutonde rw’anyuma  ruzaba rurimo abakinnyi 26.(MickyJr)

Bitewe n’ubuvugizi yakomeje gukorera ikipe ya Rayon Sports agamije ko abakunzi b’iyi kipe bakongera kuvuga rumwe, Umunyamakuru Sam Karenzi akaba n’Umuyobozi wa FINE FM, yagabiwe Inka eshatu n’Aba-Rayons.(Umuseke)

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler yavuze ko kugeza ubu nta kintu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riramubwira kukijyanye no kumwongera amasezerano, ni mu gihe aye ari ku musozo.(Isimbi)

Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude uzwi ku izina rya “Cucuri”, yahawe kuzayobora umukino w’abakeba, uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports, ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa gatandatu  tariki 02 Ugushyingo 2024.(Umuseke)

Haruna Niyonzima abona murumuna we Hakizimana Muhadjiri atakabaye abura mu ikipe ya CHAN. Ni ibintu avuga ko atari uko ari murumuna we ahubwo abivuga nk’umuntu uzi umupira uwurebera mu yindi shusho abandi batabona.(Isimbi)

Minisiteri ya Siporo yijeje ko igiye gukurikirana ibibazo byagaragajwe n’abakinnyi b’Amagare bavuga ko batabona amarushanwa, uko bitoza ndetse hari n’abatswe amagare bari baratijwe n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino (FERWACY).(Igihe)

Abasifuzi bo muri Maroc bayobowe na Samir Guezzaz ni bo bazayobora umukino wa nyuma w’amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2025 u Rwanda rufitanye na Nigeria tariki ya 18 Ugushyingo 2024 kuri Godswill Akpabio Stadium mu mujyi wa Uyo.(Isimbi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *