Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abanyafurika bitwaye gute mu bihembo bya Ballon d’or byatanzwe mu ijoro ryakeye
Umunya-Liberia George Weah akaba n’umunya Africa umwe rukumbi watwaye igihembo cy’amatwi manini Ballon d’or mu mwaka 1995 ari mu banya cy’ubahiro bitabiriye umuhango wa Ballon d’or ya 2024 I Paris mu Bufaransa ndetse ni nawe wayitanze kuri Rodri wayegukanye.(MickyJr)
Umunya-Nigeria Ademola Lookman ukinira ikipe ya Atalanta mu gihugu cy’Ubutaliyani yaje ku mwanya wa 14 mu bihembo bya Ballon d’or ya 2024 byatanzwe mu ijoro rya keye mu Bufaransa.(Ballon d’or)
Mu bihembo bya Ballon d’or bya 2024 mu bagore Umunya-Zambia Barbara Banda yabonye umwanya wa 12 , uyu mugore akaba asanzwe akinira ikipe ya Orlando Pride yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika mu gihe abitha Chawinga w’umunya-Malawi yaje ku mwanya wa 16. (Ballon d’or)
Umunya-Africa y’Epfo Ronwen Williams yabonye umwanya wa 9 mu bihembo bya Ballon d’or ya 2024 mu kiciro cy’umuzamu mwiza w’umwaka wa 2023-2024 “Yashin Trophy” akaba yaje imbere ya Gregor Kobel wa Borussia Dortmund.(Ballon d’or)
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakoranye inama idasanzwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Torsten Frank Spittler, aho bamusabye gutanga ibisobanuro nyuma yo gutsindwa na Djibouti ndetse bunamubaza ku magambo yatangaje nyuma y’uyu mukino.(DailyBox)
Urwego rutegura shampiyona y’u Rwanda “Rwanda Premier League” yigije imbere Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona wari uteganyijwe tariki 22-24 Ugushyingo, ushyirwa tariki 5-7 Ugushyingo 2024.(Umuryango)
Basketball: APR WBBC yatsinze Kenya Ports Authority amanota 96-76, REG WBBC itsinda Equity yo muri Kenya amanota 86-73 mu Mikino ya Zone V ikomeje kubera muri Zanzibar.(Igihe)
Nyuma yo kongera abakinnyi bane mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, yitegura umukino wo kwishyura wa Djibouti mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN ya 2024 izakinwa mu 2025, abandi batatu bahise basezererwa.(Umuseke)
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yahagaritse imikino ine Umutoza Joslin Bipfubusa kubera umusaruro muke muri Shampiyona. Kuri ubu iyi kipe ikaba iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’Agateganyo rw’Ashampiyona y’Urwanda.(Umuryango)
Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko agiye kuyifasha mu mikino itatu iri imbere ikava ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona, ihereye kuri mukeba wayo Rayon Sports.(Igihe)