Nyuma y’uko ikipe ya AS FAR itandukanye n’uwari mutoza wayo Hubert Velud ukomoka mu Bufaransa , biri kuvugwa ko yamaze kumvikana na Fadlu Davids nk’ushobora kuza kuyitoza, uyu mugabo akaba akomoka mu gihugu cya Africa y’Epfo.[MICKYJR]
Igihugu cya Tunisia kirifuza gutwara umutoza wa Kaizer Chiefs Nasreddine Nabi gusa niba iki gihugu kimwifuza kigomba kwishyura asaga $700,000 kuri Kaizer cyane ko yaba agiye adasoje amasezerano ye.[KICK OFF]
Ikipe ya US Monastir yo mu gihugu cya Tunisia biri kuvugwa ko igiye gusinyisha Faouzi Benzarti nk’umutoza mushya wayo , uyu mutoza afite imyaka 75 akaba amaze gutoza amakipe asaga 20 mu mwuga we w’ubutoza.[MICKYJR]
Umutoza uherutse gutandukana n’ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania Sead Ramović yamaze gushyika mu gihugu cya Algiers aho agiye kurangizanya n’ikipe ya CR Belouizdad aho igomba kuzajya imuhemba $40,000 avuye $15,000 yahembwaga muri Young Africans, gusa na Young nayo yahise izana Miloud Hamdi nk’umutoza mushya .[THE CITIZENS]
Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yanze akayabo kangana $350,000 yahawe na MC Algers kuri Kibu Denis umukinnyi ukina mu bimbere, gusa Mohammed Dewji akaba ufitemo imigabane myinshi nk’umuntu kugiticye yarabyanze.[MICKYJR]
Patriots BBC yaguze Umunyamerika Elliot Cole wakinaga muri Al Ittisalat yo mu Misiri. Uyu mukinnyi w’imyaka 29 ukina nk’Umu-Point Guard yamaze kugera i Kigali ndetse yatangiye gukorana n’abandi imyitozo bitegura imikino ya Shampiyona.[IGIHE]
Abakoranye n’umutoza Frank Torsten Spittler mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ bamaze igihe bishyuza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) arenga miliyoni 100 Frw ibabereyemo.[BB KIGALI FM]
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane Tariki 6 Gashyantare 2025 Rayon Sports yakiriye umukinnyi wo hagati Souleymane DAFFÉ, Umwaka ushize w’imikino yakiniraga Salitas FC yo muri Burkina Faso.[RayonSports]
Micomyiza Rosine uzwi nka Cisse yongereye amasezerano y’umwaka muri REG WBBC, kugirango akomeze kuyifasha muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball.[IGIHE]
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?