Paper Talk[Rwanda&Africa]: Abakinnyi b’Amavubi bashimiye umunyamabanga wa FERWAFA,Angola izakina imikino y’agicuti na Argentine na Portugal

Impuzamashyiramwa y’aruhago ku isi “FIFA” yafatiye ibihano ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu gihugu cya Libya, ibihano yafatiwe birimo kumara amasoko abiri y’igura n’igurisha ry’abakinnyi itagura.(MickyJr)
Igihugu cya Libya nyuma yo kugira imyitwarire igayitse mu rugendo rwo gushaka itike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa, yahisemo no gusezera mu mikino y’ikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN 2025.(MickyJr)
Umukino w’ishiraniro wari utegerejwe muri Kenya hagati y’ikipe ya Gor Mahia na AFC Leopards ntukibaye kubera ikibazo cya sitade yari gukinirwaho umukino ariyo Nyayo Stadium aho iri kuvugururwa, ni umukino wari utegerejwe ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2024.(Kenyan Premier League)
Nyuma yo kubura itike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa cya 2025 umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mauritania Amir Abdou abasezerano ye yararangiye muri iyi kipe , kugeza ubu ntiharafatwa umwanzuro wo kumwongerera cyangwa kumurekura dore ko mu gikombe cya Africa gishize barikumwe igikombe cyatwawe na Ivory Coast.(MickyJr)
Ikipe y’igihugu ya Tanzania ishobora kwamburwa tike y’ikombe cya Africa cya 2025 yari yabonye kubera amakosa yakoze ku mukino batsinzemo ikipe y’igihugu ya Guinea igitego kimwe ku busa(1-0) umukino wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium.(DailyBox)
Ikipe y’igihugu ya Angola nyuma yo kubona itike y’igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morocco iri mu nzira zo kumvikana n’amakipe y’ibihugu bibiri akomeye kugirango bazakine imikino y’agicuti , iyo ni ikipe y’igihugu ya Argentine n’iya Portugal.(MickyJr)
Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba ruri mu byishimo nyuma yo guhabwa ikigo gitangirwamo serivisi zitandukanye ndetse n’ibibuga by’imikino, cyuzuye gitwaye miliyoni 125 Frw. (Umuseke)
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu batangaje ko impinduka mu buryo bategurwaga ziri mu byabongereye imbaraga ndetse bituma bitwara neza kurusha imyaka yabanje kuko habuze gato ngo bakatishe itike yo kujya mu gikombe cya Afurika.(Umuryango)
Komisiyo Ishinzwe Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yemeje ko Umusifuzi Mpuzamahanga, Uwikunda Samuel ari we uzayobora umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona uzahuza Kiyovu Sports na Etincelles FC. (Umuseke)
Abakinnyi bagera ku 1117 bazitabira Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri izabera muri Amahoro Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Ugushyingo 2024.(Umuryango)
Ikipe y’Amagare ya Java-InovoTec izatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki ya 25 Ugushyingo 2024, yitegura umwaka w’imikino wa 2025, by’umwihariko Tour du Rwanda ya 2025 izaba muri Gashyantare.(Igihe)
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagaragaje ko ijonjora rya mbere ry’Igikombe cy’Amahoro rizakinwa tariki ya 26 n’iya 27 Ugushyingo ku mikino ibanza naho iyo kwishyura ikaba tariki ya 16, 17 na 18 Ukuboza 2024.(Igihe)