Paper Talk[Europe]:Urutonde rw’abakinnyi bagomba gusohoka ku ngoma ya Ruben Amorim biteganyijwe ko agomba gufata Manchester United
Ikipe ya Sunderland irashaka kugumana Umwongereza wayo w’imyaka 17 Chris Rigg,nubwo ari kwifuzwa bikomeye n’ikipe ya Manchester United ndetse na Chelsea. (Football Insider)
Ikipe ya Napoli ikomeje ibiganiro n’Umunya-Georgia Khvicha Kvaratskhelia, 23, kugirango yongere amasezerano agomba kuba arimo amafaranga yatangwaho kugirango asohoke(buyout clause ) anagana na £84m (100m euro). (Sky Sports Italia – in Italian)
Umudage Thomas Muller, 35, aratekereza kwerekeza muri shampiyona ya Leat Zunze Ubumwe z’Abanyamerika “Major League Soccer” igihe azaba asohotse mu ikipe ya Bayern Munich. (Bild – in German)
Amakipe yo muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia ntarashira uburari bwo gusinyisha Umunya- Brazil Vinicius Junior, 24, ndetse batekereza ko kubera ibiri kumubaho ashobora kuzarambirwa gukina iburayi akaba yazibukirira Saudi Arabia . (Sport – in Spanish)
Real Madrid irashaka kuzatwara myugariro w’iburyo wa Tottenham Pedro Porro, 25, mu gihe ibya Trent Alexander-Arnold byaba byanze . (AS – in Spanish)
West Ham United irashaka gusinyisha rutahizamu wa Atalanta Ademola Lookman, 27, gusa n’ikipe ya Paris St-Germain iramwifuza igihe ngo uyu Munyanijeriya yaba abonetse. (Football Insider)
Umuhorandi Erik ten Hag ngo yatekerezaga gusinyisha rutahizamu Danny Welbeck, 33, wa Brighton mu gihe yatozaga ikipe ya Manchester United. (The Athletic – subscription required)
Ikipe ya AS Roma iri gutegura umusimbura w’umutoza wayo Ivan Juric uri kwitwara nabi cyane muri shampiyona ndetse ngo n’atakaza umukino wa Torino amahirwe menshi azahita yirukanwa . (Corriere dello Sport – in Italian)
Manchester City yanze ubusabe bwinshi bw’amakipe atandukanye ku musore wabo w’imyaka 18 akaba Umunya-Argentine Claudio Echeverri ubu utijwe mu ikipe ya River Plate , bikaba biteganyijwe ko agomba kwinira mu bakinnyi ba Pep Guardiola muri 2025. (Fabrizio Romano)
Barcelona nubwo ifite abandi base mababa , gusa iri gutekereza gusinyisha uwa AC Milan Rafael Leao, w’imyaka 25-utamerewe neza I San Siro. (Sport – in Spanish)
Ruben Amorim umutoza biteganyijwe ko agomba gufata amashitani atukura “Manchester United “ ngo hri bamwe mu bakinnyi atazakomezanya nabo abo barimo mababa Antony, Casemiro ,Christian Eriksen ndetse na myugariro Victor Lindelof. (Teamtalk)
Ruben Amorim ngo agomba gutegereza byibuze kugeza mu gihe cy’akaruhuko mpuzamahanga(international break) ku girango abone kwerekeza mu ikipe ya Manchester United . (Telegraph – subscription required)