Paper Talk[Europe]:Umutoza wa mbere aranogwanogwa kwirukanwa muri premier League Barcelona na Real z’ihanganiye myugariro wa Nottingham
Chelsea na West Ham United yose ni amakipe ari kwifuza rutahizamu w’ikipe ya Aston Villa akaba Umunya-Colombia Jhon Duran, 20 . (Give Me Sport)
Nottingham Forest yiteguye kuzarekura myugariro wa yo Murillo Santiago Costa dos Santos,niramuka ibonye ikipe ibaha amafaranga afatika dore ko ari kwifuzwa bikomeye na Barcelona ndetse na Real Madrid uyu musore w’imyaka 22 akaba Umunya-Brazil . (Football Insider)
Mababa w’Umudage Jamal Musiala, 21, yatangaje ko yiteguye ikizaba icyari cyo cyose haba kongera amasezerano mu ikipe ya Bayern cyangwa kwerekeza ahandi ahari hohose n’imugihe amasezerano ye azarangirana na tariki 30 kamena 2026 . (Guardian)
Southampton iri gutekereza Graham Potter nk’umusimbura wa Russell Martin udakomeje kwitwana neza uyu mutoza watoje nubundi muri shampiyona y’Igihugu y’Abongereza muri Chelsea ndetse na Brighton . (Football Insider)
Umwongereza kababa umwe muri bamababa beze muri premier League Eberechi Eze ngo arishimye mu ikipe ya Crystal Palace nyuma y’uko mu isoko ry’igura n’Igurisha ry’impeshyi ya 2024 hari amakipe atandukanye yamwifuje bira ingira atamutwaye . (Mirror)
Newcastle United izemera rutahizamu wa yo agendere ubuntu Callum Wilson, 32, ni batabasha gusinyisha undi rutahizamu mu kwezi kwa mbere wamusimbuza . (Give Me Sport)
Rutahizamu w’Umunya-Turkey Yusuf Yazici, 27, agiye gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Olympiakos yo mu gihugu cy’Ubugereki nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Lille yo mu gihugu cy’Ubufaransa . (Fabrizio Romano)