Paper Talk[Europe]:Umutoza Steven Gerrard agiye kugaruka k’umugabane w’Iburayi, Manchester City yageze mu rugamba rwa Morgan Gibbs-White

Ikipe ya Barcelona irashaka kuvugurura amasezerano y’umunya-Esipanye Lamine Yamal n’iyuzuza imyaka 18 bizaba ari tariki ya 17 Nyakanga 2025 byibuze akazagera mu mwaka wa 20230 ari umukinnyi w’iyi kipe . (Marca – in Spanish)
Amakipe abiri yo muri shampiyona y’Abongereza premier League Crystal Palace ndetse na Ipswich Town yose ari gukurikirana umusore wa Chelsea Ben Chilwell nyuma y’uko Enzo Maresca yari yaranze kumushyira mu bakinnyi azifashisha muri uyu mwaka w’imikino 2024-2025 akaza kwisubiraho nyuma , gusa mu kwezi kwa mbere amahirwe menshi arasohoka muri iyi kipe . (Sun)
Bayern Munich iracyagowe no kwemeza Jamal Musiala, 21, ko agomba kongera amasezerano muri iyi kipe n’imugihe uyu Mudage ari gukurikiranwa cyane n’amakipe atandukanye yo mu gihugu cy’Ubwongereza arimo Manchester City ndetse na Manchester United. (Mirror)
Everton n’umutoza wa yo Sean Dyche bakomeje umugambi wo gusinyisha Umwongereza Nick Pope, 32, akaba umuzamu w’ikipe ya Newcastle United nk’umusimbura wa Jordan Pickford, 30 amahirwe menshi ugomba gusohoka muri iyi kipe. (Mirror)
Manchester United biteganyijwe ko igomba kongerera amasezerano Amad Diallo muri uku kwezi kugiye kuza akazahabwa amasezerano y’igihe kirekire dore ko amasezerano afite azarangirana na tariki 30 kamena 2025 uyu musore w’imyaka 22 . (Manchester Evening News)
Umunya-Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika John Textor arashaka kwihutisha gahunda yo kugura ikipe ya Everton ndetse agiye kugurisha imigabane yarafite mu ikipe ya Crystal Palace ingana 45% . (Mail)
Liverpool irigutekereza gusinyisha umusore ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Lille Adilson Angel Abreu de Almeida Gomes, akaba umusore w’imyaka 24 w’Umwongereza . (Liverpool Echo)
Umusore w’ikipe Eintracht Frankfurt akaba Umunya- Egypt Omar Marmoush, 25, ari kwifuzwa n’amakipe atandukanye yo muri shampiyona y’Igihugu y’Abongereza arimo Liverpool, Arsenal, Crystal Palace ndetse na West Ham United akaba umwe muri barutahizamu bakomeje kwitwara neza k’umugabane w’Iburayii . (Teamtalk)
Imiryango yafunguwe kuri Steven Gerrard mu ikipe ya Rangers uyu Mwongereza ubu uri gutoza muri Saudi Pro League mu ikipe ya Al-Ettifaq kuburyo yaza agasimbura Philippe Clement utoza iyi kipe yo mu gihugu cya Scotland muri Scottish Premiership . (Daily Record)
Manchester City na yo yinjiye mu rugamba rwo gusinyisha umusore w’ikipe ya Nottingham Forest akaba akina hahati mu kibuga Morgan Gibbs-White, 24, gusa nanone uyu Mwongereza ikipe ya Nottingham Forest iri gukora ibishoboka byose kugirango yo ngererwe amasezerano. (HITC)
Umufaransa Ferland Mendy, 29, wa Real Madrid agiye kongererwa amasezerano byibuze yazamugeza tariki 30 kamena 2027. (Marca – in Spanish)