Paper Talk[Europe]:Mbappé yakize ikibazo cy’imvune yari afite, Arsenal yatangaje ko Mikel Merino nawe yakirutse ibibazo by’imvune

Manchester City yiteguye kuzagura umusore w’ikipe ya Real Sociedad akaba Umunya- Esipanye Martin Zubimendi, 25, mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko ikipe ya Liverpool yakandiyeho bikanga mu isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2024 . (Football Insider)
Bayern Munich iri gukurikirana imigendekere y’umuzamu wa Liverpool y’umutoza Arne Slot akaba Umunya-Brazil Alisson Becker, w’imyaka 31 kugirango barebe ko bamwegukana nubwo bifugwa ko amakipe yo muri Saudi Arabia ategereje kureba ko yabona urwaho ubundi akamwibikaho . (Sun)
Newcastle United izahangana n’amakipe arimo Inter Milan ndetse na Juventus zose zo mu gihugu cy’Ubutaliyani mu rwego rwo gusinyisha Umunya-Canada wa Lille Jonathan David, 24 akaba rutahizamu ukomeje kwitwara neza muri shampiyona y’Abafaransa. (Calciomercato – in Italian)
Liverpool iri mu makipe menshi ya Premier League ari gushaka gusinyisha umusore w’ikipe ya Sevilla yo mu gihugu cya Esipanye Juanlu Sanchez, 21 akaba akina nka mababa . (Caught Offside)
Manchester City yamenyeshejwe ko igomba kwishyura asaga £70m byibuze kugirango ibone Umutaliyani w’imyaka 27 Nicolo Barella, 27, wa Inter Milan akaba akina hagati mu kibuga . (Football Insider)
Chelsea mu kwezi kwa mbere izemera amafaranga bazayiha kuri Ben Chilwell akaba myugariro wa yo w’ibumoso w’imyaka 27 nubwo yagarutse mu ikipe ya mbere . (Mirror)
Biravugwa ko rutahizamu w’ikipe ya Liverpool akaba Umunya-Misiri Mohamed Salah, 32, yamaze kumvikana n’amakipe yo muri shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League kuburyo nasoza amasezerano ye muri iyi kipe y’umutoza Arne Slot mu mpeshyi ya 2025 agomba guhita yerekezayo . (Football Insider)
Manchester United iri gutekereza gusinyisha umuza w’ikipe ya Sunderland Anthony Patterson, 24, akaba Umwongereza mu rwego rwo gushaka umuzamu ushoboye wakunganira Umunya-Cameroon Andre Onana. (Sun)
Manchester United iri gutekereza Massimiliano Allegri nk’uwaba umusimbura wa Erik ten Hag mu gihe uyu Muhorandi bikomeje kumuyobera atakaza imikino byahato nahato. (Caught Offside)
Barcelona yamaze guhabwa uburenganzira n’umuyobozi bwa La Liga kwandikisha Wojciech Szczesny, 34 baherutse kumvikana kugirango aze kubafasha nyuma yivunika rya Marc-Andre ter Stegen, 32 bikagaragara ko umuzamu wa kabiri Iñaki Peña Sotorres atari kurwego rwo gufasha Barcelona, isuzumwa ry’ubuzima ry’uyu Munya-Poland riteganyijwe ku munsi w’ejo. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Kizigenza w’Umufaransa Kylian Mbappé birashoboka ko yakina umukino wa UEFA Champions League Real Madrid ifitanye na Lille yo mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma y’uko bivuzwe ko yagize ibibazo by’imvune byari gutuma ayisiba gusa umwanzuro wanyuma ugomba gufatwa ni tsinda ry’abaganga ba Real Madrid. (Fabrizio Romano)
Juventus na yo yamaze kugera mu rugamba rwo gusinyisha mababa wikipe ya Athletic Bilbao Nico Williams. Akaba Umunya-Esipanye w’imyaka 22 unifuzwa na Barcelona ndetse nandi makipe atandukanye yo muri Premier League. (Fichajes – in Spanish)
Umufaransa w’imyaka 27 Ousmane Dembélé ntari mu bakinnyi ikipe ya Paris Saint-Germain igomba gukoresha ku mukino bafitanye na Arsenal wa UEFA Champions League mu gihugu cy’Ubwongereza kubera ikinyabupfura gicye yagaragaje. (Fabrizio Romano)
Abagwizatunga Amanda Staveley ndetse na Mehrdad Ghodoussi banyuze muri Newcastle United bari mu biganiro byo kugura imigabane mu ikipe ya Tottenham Hotspur .(Mirror)
Umunya-Esipanye Mikel Merino yatangiye gukorana imyitoza n’ikipe y’Ambere ya Arsenal iri mu myitegura y’umukino wa Paris Saint-Germain muri UEFA Champions League.(Kaya Kaynak)
Umutoza w’ikipe ya Inter yo mu gihugu cy’Ubutaliyani Simone Inzaghi yatangaje ko ikipe ye atoza bagiye kongerera amasezerano Umuhorandi Denzel Dumfries byibuze akazageza muri 2028 tariki 30 Kamena nyuma y’uko ayo yari afite ari kugenda agana ku musozo kandi hari andi makipe ari kumwirukaho. (Fabrizio Romano)