Paper Talk[Europe]:Liverool ntirashirwa kuri Rodrygo Goes wa Real Madrid, Barcelona yatangiye gutekereza igisubizo kirambye cy’umuzamu

Umunyamafaranga Friedkin ushobora kugura ikipe ya Everton binyuza muri Friedkin Group ari gutekereza kuzaha akazi Maurizio Sarri,nk’umutoza mushya w’ikipe ya Everton uyu mutoza wanyuze mu makipe atandukanye arimo Chelsea , Lazio ndetse n’ayandi . (Corriere dello Sport – in Italian)
Juventus ifite ikizera ko Umunya-Serbia akaba na rutahizamu Dusan Vlahovic, 24, azabongerera amasezerano kugera byibuze muri 2028 cyangwa 2029, uyu musore wavuzwe mu makipe atandukanye arimo n’ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta . (Calciomercato – in Italian)
Manchester United ntago irava bundundu ku mugambi wa yo wo gusinyisha myugariro w’ikipe ya Everton Jarrad Branthwaite nyuma y’uko bagerageje mu isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2024 ariko bikanga , uyu Mwongereza w’imyaka 22 . (HITC)
Birasa nk’ibyamaze kwemezwa ko umusore w’ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu gihugu cy’Ubudage akaba Umunya- Netherlands Jeremie Frimpong, 23, ari umukinnyi uri mu bibanze uri gutekerezwa kuzagurwa n’ikipe ya Liverpool y’umutoza Arne Slot mu gihe Trent Alexander-Arnold yaba asohotse ku mpera zu yu mwaka w’imikino. (Football Insider)
Chelsea mu mugambi wa yo wo kugura abakinnyi bakiri bato kurwego rw’isi iri gukurikirana umusore w’ikipe ya RB Leipzig akaba Umufaransa Castello Lukeba, 21, akaba akina nka myugariro gusa hari nandi makipe amwifuza . (Teamtalk)
N’inako ikipe ya Chelsea igitekereza kuzana rutahizamu nubwo Umunya-Senegal Nicolas Jackson ari kwitwara neza, kubwiyo mpamvu bageze mu ikipe ya Bayer Leverkusen aho bari gutekereza kugura Umunya-Nigeria nawe akaba rutahizamu Victor Boniface, 23,. (Teamtalk)
Nubwo ikipe ya Barcelona yamaze kumvikana n’Umunya-Poland Wojciech Szczęsny gusa bari kureba umuzamu w’ikipe ya FC Porto akaba Umunya- Portugal Diogo Costa, 25, nk’amahitamo y’igihe kirekire kuri iyi kipe yo kuzajya asimbura Umudage Marc-Andre ter Stegen, 32. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Manchester United ifite umugambi wo kugabanya umubare w’abakinnyi bafite byumwihariko hagati mu kibuga kubwiyo mpamvu Umunya- Denmark Christian Eriksen ndetse n’Umunya-Brazil Casemiro, bose bari mu basohoka mu kwezi kwa mbere . (Teamtalk)
Byatahumwe ko ikipe ya Manchester United mu mwaka wa 2020, yatanze akayabo ka 100m euros (£83.5m) mu ikipe ya Barcelona kugirango ibagurishe Umunya-Esipanye Ansu Fati, ubu ufite imyaka 21 ariko birangira ataje ubu uyu rutahizamu akaba yaragarutse muri Barcelona nyuma yo kumara igihe kirekire atije muri Brighton. (Athletic – subsription required)
Umusore ukiri muto w’ikipe ya Bayer Leverkusen akaba afite imyaka 17 Francis Onyeka ari kwifuzwa n’ikipe ya Chelsea y’umutoza Enzo Maresca. (Football Transfers)
Newcastle United biravugwa ko yamaze guhigika amakipe arimo Real Madrid, Bayern Munich ndetse na Borussia Dortmund kugusinyisha rutahizamu w’ikipe ya Dinamo Tbilisi yo mu gihugu cya Georgia akaba afite imyaka 17 Vakhtang Salia. (HITC)
Liverpool yiteguye kugura Umunya-Brazil w’ikipe ya Real Madrid Rodrygo, 23, igihe icyari cyo cyose batakaza Umunya-Misiri Mohamed Salah, 32, ushobora kugenda ku mpera zu yu mwaka w’imikino wa 2024-2025 dore ko amasezerano ye azaba arangiye . (Fichajes – in Spanish)