Paper Talk[Europe]:Bayer barashaka kuyimaraho abakinnyi Musiala,Leroy Sane, Real Madrid irashaka abakinnyi byibuze bane bazava muri premier League!

Real Madrid ikomeje gukurikina ababakinnyi bakuruikira uwa Manchester City ukina hagati mu kibuga Rodri, Trent Alexander-Arnold wa Liverpool , 25, akaba Umwongereza, myugariro wa Arsenal w’imyaka 23 akaba Umufaransa William Saliba, ndetse na Cristian Romero, 26, Wa Tottenham Hotspur akaba Umunya- Argentine.(Independent)
Alexander-Arnold we amahirwe menshi agomba kuza mu ikipe ya Real Madrid nyuma y’uko uhagarariye inyungu za Alexander-Arnold ahora avugana n’ikipe ya Real Madrid kuri iyi gahunda kuburyo ashobora kuzayisinyira muri iyi mpeshyi ya 2025. (Teamtalk)
Manchester City y’umutoza Pep Guardiola ubu nimwe mu ikipe ihabwa amahirwe yo gusinyisha umusore w’ikipe ya Bayern Munich w’imyaka 21 Jamal Musiala. (Football Insider)
Manchester United irasha gusinyisha mababa w’ikipe ya Borussia Dortmund w’imyaka 22 Karim Adeyemi gusa igomba guhanga n’ikipe ya Newcastle United ndetse na Liverpool. (Teamtalk)
Newcastle United iri mu makipe ya Premier League ashobora kwibikaho Umwongereza w’imyaka 24 Angel Gomes, dore ko amasezerano ye ari kugana ku musozo ku itariki ya 30 kamena 2025. (Football Insider)
West Ham United na Manchester United zose ziri gukurikira umusore w’imyaka 29 w’Umudage Leon Goretzka dore ko atishimye kubera kubura umwanya wo gukina mu ikipe ye ya Bayern Munich. (Sun)
Umufaransa Anthony Martial, 28, yamaze gusinyira ikipe ya AEK Athens yo mu gihugu cy’ubugereki nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Manchester United. (Fabrizio Romano)
Arsenal ndetse na Newcastle United zose ni amakipe atandukanye yifuza gutwara mababa w’ikipe ya Bayern Munich Leroy Sane, 28, nyuma y’uko atishimye kubera kubura umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe y’umubili Vincent Kompany. (Caught Offside)
Aston Villa, Nottingham Forest, Wolves ndetse na West Ham United yose ni amakipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza ari kwifuza gutwara Oumar Solet. w’ikipe ya Red Bull Salzburg akaba afite imyaka 24 agakina nka myugariro . (HITC)
Ikipe ya Liverpool nyuma y’uko ataguze mu buryo bugaragara mu igura n’igurisha ryi mpeshyi ya 2024 irasha kuzagura umukinnyi ukina hagati mu kibuga yugarira ndetse n’umukinnyi ukina mu mutima w’abamyugariro uhengamiye ibumoso bakazabikora mu kwezi kwa mbere. (Football Insider)
Bournemouth, Fulham ndetse na Wolves yose ni amakipe irigushaka gusinyisha Umunya-Cameroon akaba na myugariro Joel Matip, 33, udafite ikipe kugeza ubu nyuma yo gutandukana na Liverpool mu mpeshyi. (HITC)