Paper Talk[Europe]: Vinicius Jr azafata umwanzuro ku kujya muri Saudi Arabia uyu mwaka w’imikino urangiye, Arsenal irategura kuzana abandi bakinnyi!
Chelsea irategura gutwa Umwongereza wa Everton Dominic Calvert-Lewin, 27, kubera ko barabona ariwe uhendutse kuruta kuzana Umunya-Nigeria wa Napoli Victor Osimhen, 25, uri gusaba umushahara uhanitse. (Sun)
Juventus yasabye ikipe ya Manchester United ko bafatanya kwishyura imishahara ya Jadon Sancho mu gihe icyari cyo cyose azaba ageze muri iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubutaliyani mu buryo bw’intizanyo . (Gazzetta dello Sport – in Italian)
Arsenal nyuma yo kwibikaho Umunya-Esipanye Mikel Merino, 28, akaba umwe mubasore beza bakina hagati mu kibuga , Arsenal igiye kugura rutahizamu ugomba kuza kuyifasha muri uyu mwaka w’Imikino 2024-2025. (Mirror)
Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Albania Armando Broja wagombaga gusohoka mu ikipe ya Chelsea akerekeza mu ikipe ya Ipswich bishobora gupfa nyuma y’uko uyu musore w’Imyaka 22 asanganwe ibibazo by’imvune mu gihe kisuzuma ry’ubuzima . (Sun)
FC Porto yamaze gusinyisha Samu Omorodion wa Atletico Madrid kuri £12.7m nyuma y’uko uyu musore w’Imyaka 20 kujya kwe mu ikipe ya Chelsea byanze aho yari gutangwaho £33.9m. (Athletic – subscription required)
Nottingham Forest ikomeje gukurikirana Arnaut Danjuma kuva mu ikipe ya Villarreal, uyu musore w’imyaka 27 w’Umuhorandi biteganyijwe ko agomba gusohoka mu buryo bw’aburundu kurenza gutizwa . (Football Insider)
Leicester City ikomeje ibiganiro n’umunya-Morocco ukina mu kibuga hagati yataka Bilal El Khannouss, w’ikipe ya Genk wifuzwamo asaga £17m uyu musore w’Imyaka 20. (HITC)
Wolves ikomeje ibiganiro n’ikipe ya Burnley kubagurisha umusore wabo w’Imyaka 19 Luca Koleosho akaba n’umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’urubyiruko rw’Abongereza . (Express & Star)
Umusore w’ikipe ya Chelsea ukina hagati mu ikibuga Tino Anjorin, 22, yamaze kumvikana mu buryo bw’amagambo n’ikipe ya Empoli, yo mu gihugu cy’Ubutaliyani , bikaba biteganyijwe ko uyu musore wakiniye ikipe y’Igihugu y’Urubyiruko rw’Abongera rw’abatarengeje imyaka 20 agomba gusohokera ku buntu . (Fabrizio Romano)
Umunya-Brazil Vinicius Jr, 24, wa Real Madrid biteganyijwe ko agomba gutegereza kugeza uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025 ukarangira ubundi agafata umwanzuro wanyuma kubijyanye no kwerekeza muri Saudi Arabia. (ESPN)
Ikipe ya Real Sociedad iherutse gutakaza Mikel Merino ukina hagati mu kibuga igeze kure ibiganiro N’Umudage Mats Hummels, wamaze gutandukana na Borussia Dortmund bisobanuye ko azinjira muri iyi kipe yo mu gihugu cya Spain ku buntu . (Athletic – subscription required)
Rutahizamu w’ikipe ya Everton Neal Maupay, 28, agiye kugarurwa n’ikipe ya nyuzemo ya Nice mu Bufaransa hagati ya 2012-2015 . (Nice-Matin via Get Football News France)
Brentford y’umutoza Thomas Frank yegereje gusinyisha Umunya-Brazil Gustavo Nunes, 18, kuri £10m, akaba asanzwe akinira ikipe ya Gremio yo mu gihugu cya Brazil (Sky Sports)