Paper Talk[Europe]: Umwanzuro wa Guardiola uzaba uwuhe Manchester City n’ihamywa ibyaha 115 ishinjwa, Liverpool yamaze kwakira ko Alexander-Arnold azagenda

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Umunya-Esipanye Pep Guardiola ashobora kuzasinya amasezerano mashya muri iyi ikipe nubwo yatsindwa ibirego 115 iregwamo na Premier League , dore ko mu bihe bitambutse hagiye havugwa amakuru ko Manchester City n’iramuka itsinzwe pep azahita asohoka . (Athletic – subscription required)
Umutoza wa Sporting akaba Umunya-Portugal Ruben Amorim, 39, ndetse na Xabi Alonso, 42, nibo batekerezwa mu gihe icyari cyo cyose Pep yaba afashe umwanzuro wo gusiga Manchester City (Mail)
Liverpool ngo yaba yamaze kwakira ko Trent Alexander-Arnold, 26, atazongera amasezerano muri iyi kipe ku buryo kuri ubu bari kureba uburyo yagurishwa mu kwezi kwa mbere kwa 2025, igihe azaba asigaje amasezerano ya mezi atandatu mu masezerano ye . (Marca)
Gasa nubwo Trent Alexander-Arnold ari kwifuzwa bikomeye na Real Madrid ariko na Barcelona ndetse na Bayern Munich ziramwifuza. (Talksport, external)
Guahunda yo kuzana Rayan Ait-Nouri, 23, muri Manchester City yo ngereye umurego nyuma y’uko Hugo Viana yinjiye muri iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola nk’ushinzwe siporo muri iyi kipe ibarizwa iye Etihad avuye mu ikipe sporting muri Portugal. (Mail – subscription required)
Barcelona yanze asaga 250M euro (£208M) yatanzwe na Paris St-Germain kuri Lamine Yamal muri iri soko ry’igura n’igurisha ryarangiye , uyu musore w’Umunya-Esipanye w’imyaka 17 uri mu bahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cya Golden Boy gitangwa n’ikinyamakuru Tuttosport. (Goal)
Arsenal ndetse na Manchester City yose ari mu makipe yifuza gwegukana umukinnyi wo hagati mu kibuga w’imyaka 23 wa Atalanta akaba Umubiligi Charles de Ketelaere. (Caught Offside)
Mu rwego rwo gukomeza igice cyo hagati mu kibuga cyugarira cya Manchester United umutoza Erik ten Hag agiye kugura Umuhorandi wa Barcelona Frenkie de Jong, 27, kandi mu kwezi kwa mbere kwa 2025 . (Sport – in Spanish)
Nubwo yongereye amasezerano mu ikipe ya RB Leipzig mu gihugu cy’Ubudage Umunya-Slovenia Benjamin Sesko, 21, ari fuzwa na Manchester United , akazazanwa muri 2025. (Mail – subscription required)
Myugariro wa Bayer Leverkusen akaba Umudage Jonathan Tah, 28, Umnya-Canada wa Bayern Munich Alphonso Davies, 23, ndetse na Jonathan David, 24, wa Lille bose ni abakinnyi bari kwifuza na Barcelona nyuma y’uko ubukundu bw’iyi kipe buri kujya mu buryo. (Mundo Deportivo – in Spanish)
Real Madrid yamaze gutekereza kuri Jeremie Frimpong, 23, wa Bayer Leverkusen nk’igisubizo kihuse igihe Umwongereza Alexander-Arnold yaba afashe ikemezo cyo kongera amasezerano muri iyi kipe y’umutoza Arne Slot. (Marca, external)
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’urubyiroko rw’Abataliyani rutarengeje imyaka 21, Carmine Nunziata yagiriye inama Cesare Casadei, 21, yo kuva mu ikipe ya Chelsea burundu igihe yakomeza kubura umwanya wo gukina muri iyi kipe y’umutoza Enzo Maresc. (Rai Radio 1 via Metro)
Umutoza mushya wa Bongereza, Umudage Thomas Tuchel, 51, afite gahunda yo kuzana abo bakoranye mu ikipe ya Chelsea akaba arinamo bamufasha muri aka kazi gashya yabonye . (Mail)
Ryan Kent, 27, wakiniye Liverpool na Rangers yamaze gusesa amasezerano n’ikipe ya Fenerbahce yo mu gihugu cya Turkey nyuma yo kubura umwanya uhagije wo gukina kuri iyi ngoma y’umutoza Jose Mourinho. (Daily Record, external)