Paper Talk[Europe]: Umunyamuziki Jay-Z agiye kugura ikipe muri Premier League,Barcelona yanze ubusabe bwa £210m kuri Lamine Yamal

Ikipe ya Newcastle United ikomeje gukurikirana umusore w’ikipe ya Bayern Munich Leroy Sane w’imyaka 28 akaba mababa w’Umudage dore ko amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2025. (Football Insider)
Umunya-Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika akaba n’umushoramari John Textor akaba asanzwe afite ikipe ya Crystal Palace dore ko ariwe ufitemo imigabane myinshi ingana na 45% gusa arashaka kugura ikipe ya Everton ndetse akaba ashaka ko yafatanya n’umunyamuziki Jay-Z. (Sun)
Itsinda rikurikirana abakinnyi bagurwa rya Real Madrid bari gukurikirana abasore babiri William Saliba, 23, na Cristian Romero, 26 bose babarizwa muri shampiyona y’igihugu y’Abongereza umwe muri Tottenham Hotspur undi muri Arsenal ndetse bari ku mukino wahuje amakipe yombi mu mpera ziki cyumweru . (Defensa Central – in Spanish)
Umwongereza w’imyaka 20 Carney Chukwuemeka ari gutekerezwa n’ikipe AC Milan mu kwezi kwa mbere 2025 mu isoko ry’igura n’igurisha ry’aho uyu musore w’ikipe ya Chelsea wanakiniye ikipe y’igihugu y’urubyiruko rw’Abongereza . (Calciomercato – in italian)
Real Madrid yatangiye umushinga wo gusinyisha Umunya-Canada w’ikipe ya Bayern Munich Alphonso Davies, 23, ndetse biteganyijwe ko uyu myugariro w’ibumoso agomba gusinya imbanziriza masezerano muri uku kwezi kwa mbere. (AS – in Spanish)
Liverpool yatangiye urugamba rwo kugura umusimbura wa Virgil van Dijk, 33 uyu Muhorandi imyaka ye ikomeje kuzamuka aho ubu iyi kipe y’umutoza Arne Slot iri gukurikirana umusore w’ikipe ya Sevilla akaba afite imyaka 24 Loic Bade. (Caught Offside)
Chelsea ishobora kongera kugaruka muri gahunda yo gutwara Umunya-Nigeria Victor Osimhen watijwe mu ikipe ya Galatasaray mu gihugu cya Turkey kandi bazabikora mu isoko ry’igura n’igurisha ry’ukwezi kwa mbere 2025. (Football Insider)
Ikipe ya Barcelona y’umutoza Hansi Frick yanze ubusabe bw’amafaranga angana na £210m ya Paris St-Germain kuri Lamine Yamal, 17, uyu mababa ukiri muto akaba Umunya-Esipanye . (Mundo Deportivo – in Spanish)
Umutoza w’Ikipe ya Everton Sean Dyche akomeje gukurikirana umuzamu wa Newcastle Unitded Nick Pope, 32, nk’umusimbura w’Umwongereza Jordan Pickford, 30, akamuzana mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’ukwezi kw’ambere 2025 . (Sun)
West Ham United ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango isinyishe Umunya-Cameroon w’imyaka 33 wanyuze mu ikipe ya Liverpool Joel Matip kuri ubu akaba ntakipe afite . (Football Insider)
Umufaransa uherutse gutandukana n’ikipe ya Juventus Adrien Rabiot yamaze kumvika n’ikipe ya Olympique Marseille yiwabo kuyisinyira nyuma yo gutera ishoti amakipe yo muri Saudi Arabia muri shampiyona yabo yitwa Saudi Pro League, Turkey ndetse yanze kwerekeza mu ikipe ya Newcastle United na Manchester United. (Fabrizio Romano)
Bayern Munich ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango Jamal Musiala yongere amasezerano muri iyi ekipe y’umutoza Vincent Kompany dore ko uyu musore amasezerano ye ari kugana ku musozo akaba azarangirana na tariki 30 kamena 2026 kandi akaba ari kwifuzwa na Manchester City. (Sport1 – in German)