Paper Talk[Europe]: Uko bimeze kuri Erling Haaland mu gusohoka cg kudasoka, amerekezo mashya ya Ruud van Nistelrooy ni ayahe?

Myugariro w’ikipe ya Paris St-Germain Milan Skriniar, 29, yiteguye gusubira mu gihugu cy’Ubutaliyani ni mu gihe atakibona umwanya wo gukina muri iyi kipe , bikavugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Juventus okugirango uyu Munya-Slovakia akomeze kwicara . (La Gazzetta dello Sport, external – in Italian)
Myugariro w’Umudage Jonathan Tah, 28, ntago azasinya amasezerano mashya mu ikipe ye ya Bayer Leverkusen , ahubwo uyu mwaka w’imikino n’urangira azahita yerekeza mu ikipe ya Bayern Munich cyangwa Barcelona ku buntu dore ko amasezerano ye azabarangiye . (Sky Sports Germany)
Newcastle United ishobora kwemera ikarekura Umunya-Sweden Alexander Isak, 25, hanyuma igafata ayo mafaranga ikagura undi mu kinnyi uri ku rwego rwo hejuru kumurusha . (Football Insider)
Umunya-Nigeria Victor Osimhen, kuri ubu utijwe mu ikipe ya Galatasaray mu gihugu cya Turkey, azaba aboneka ku giciro cya 75m euros (£62.7m) muri iyi mpeshyi, dore ko azaba ageze mu mwaka we w’anyuma w’amasezerano mu ikipe ya Napoli. (La Gazzetta dello Sport – in Italian)
Ikipe ya Juventus iratekereza gusinyisha rutahizamu byangiye wa Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu y’Abahorandi Joshua Zirkzee, 23, ni mu gihe iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubutaliyani iri kubona itizeye ahazaza ha Dusan Vlahovic, 24 . (CalcioMercato – in Italian)
Ikipe ya Aston Villa iyoboye isiganwa ryo gusinyisha umusore w’ikipe ya Athletic Bilbao akaba akina hagati mu kibuga yataka Oihan Sancet, 24, gusa iyi kipe y’umutoza Unai Emery ubwayo ntiramenya niba yatanga asaga 80m euros (£66.9m) yifuzwa muri uyu mukinnyi. (Caught Offside)
Ni nako kandi iyi kipe ya Aston Villa y’umutoza Unai Emery ishaka gukomeza gukomeza ubwugariza bwayo izana Umunya-Esipanye mu kwezi Kwambere w’ikipe ya Real Betis Diego Llorente, 31, gusa amasezerano y’igihe kirekire uyu mukinnyi afite ashobora kuba imbogamizi . (Football Insider)
Umutoza w’ikipe ya Luton Rob Edward ahazaza he muri iyi kipe hakomeje gushidikanwaho kuko ikipe ya Coventry imwerekejeho amaso nk’ushobora kuba umutoza mushya wayo .(Sun)
Umuhorandi Ruud van Nistelrooy uherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United biravugwa ko yifuza kuguma muri shampiyona y’igihugu y’Abongereza “Premier League” bityo rero arahaguma ahashake akazi.(Mirror)
West Ham United irashaka gutangira urugendo rwo gusinyisha Umwongereza w’ikipe ya Manchester City James McAtee, 22, ni mu gihe itizeye kuzagumana Umunya-Brazil Lucas Paqueta, 27, mu isoko ry’igurana n’igurisha ry’ukwezi kwa mbere 2025. (Sun)
Ikipe ya Manchester City ikizere cyayo cyo kugumana Umunya-Norway Erling Haaland, 24,gikomeje kwiyongera ni mu gihe hari ibihuha byinshi y’uko yajya muri Esipanye kwa Real Madrid cyangwa Barcelona . (Mirror)