Paper Talk[Europe]: PSG yigaramye ibyo gutanga 250m kuri Lamine Ymal, Liverpool igiye kugurisha abazamu bayo babiri

Umugwizatunga w’Umugereki Evangelos Marinakis akaba na nyiri Nottingham Forest ari mu biganiro byokugura ikipe ya Vasco da Gama yo mu gihugu cya Brazil nyuma yo gupapura ikipe ya Arsenal uwari umuyobozi wayo w’asiporo (sporting director) Edu. (Telegraph)
Nk’uko perezida wa Barcelona yabitangaje mu minsi ishize iyi kipe yanze asaga 250m euros kuri mababa wabo Umunya-Esipanye Lamine Yamal, 17, yatanzwe na Paris St-Germain muri iyi mpeshyi ya 2024. (El Chiringuito via 90min)
Gusa ikipe ya PSG ntikozwa ibyaya amakuru aho bavuga ko mu isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2024 batari mu mwanya mwiza wo gusohora amafaranga menshi. (L’Equipe)
Ikipe ya Lyon iri mu bibazo by’ubukungu irasha asaga £25m ku Mufaransa wayo Rayan Cherki, 21, ukina hagati mu kibuga kuri ubu uri kwifuzwa n’amakipe arimo Liverpool na Bayer Leverkusen . (Footmercato)
Ikipe ya Southampton yagaragaje ko yiteguye gusinyisha Umunya-Brazil wa Real Madrid Endrick, 18, gusa nanone ikipe ya Roma ndetsea na Real Valladolid z’iramutekereza. (Sport via Mirror)
Arsenal irasha kugura umusore ukiri muto w’ikipe ya Southampton akaba akomoka muri Ireland ya Majyaruguru Shea Charles, 21, nyuma y’uko ari kwitwara neza mu ikipe ya Sheffield Wednesday aho atijwe. (Fichajes – in Spanish)
Newcastle United ijisho ryayo riri ku musore w’imyka 17 w’ikipe ya Sporting akaba n’Umunya-Portugal Geovany Quenda, gusa uyu mababa aranifuzwa bikomeye na Manchester United ndetse na Chelsea. (Give Me Sport)
Mu rwego rwo gukomeza igice cyugarira Manchester City irashaka kugura myugariro w’ikipe ya RB Leipzig yo mu gihugu cy’Ubudage Umufaransa Castello Lukeba, 21. (Football Transfers, external)
Ikipe ya Crystal Palace irashaka kugura rutahizamu mu isoko ry’igura n’igurisha ry’ukwezi kwa mbere 2025 nyuma yo gutandukana na Michael Olise wagiye mu gihugu cy’Ubudage ndetse na Joachim Andersen we wagumye muri Premier League. (Football Insider)
Ikipe ya Aston Villa y’umutoza Unai Emery ntakindi iri gutekereza usibye kuzagura myugariro mu kwezi kwa mbere wa Real Betis Diego Llorente, 31, akaba Umunya- Esipanye . (Football Insider)
Ikipe ya Galatasaray iri gutekereza kuzatwara rutahizamu wa Tottenham Hotspur akaba Umunya-Koreya y ‘Epfo Son Heung-min, 32, ni mu gihe amasezerano y’uyu musore azarangirana na tariki 30 Kamena 2025 . (Fanatic – in Turkish, external)
Uhagarariye inyungu no gushakira akaryo myugariro wa Tottenham Hotspur Radu Dragusin, 22, ntago ashaka ko umukiriya we yatizwa mu kwezi kwa mbere nk’uko biri gutekerezwa , ahubwo ngo bakemera bagategereza mu kwa Gatandatu bagasohoka burundu . (Tuttomercato – in Italian, external)
Umutoza w’ikipe ya Bayer Leverkusen Xabi Alonso, 42, wifujwe n’amakipe atandukanye arimo na Real Madrid ngo azafata umwanzuro ku hazazahe mu kwezi kwa Gatatu 2025 . (Marca – in Spanish)
Ikipe ya Liverpool irakereza umusore w’ikipe ya Eintracht Frankfurt akaba n’Umunya-Misiri Omar Marmoush, 25, nk’umusimbura w’amwene wabo Mohamed Salah igihe yaba asohotse. (Give Me Sport)
Liverpool yongeye gutekereza gutwara Umufaransa w’ikipe ya Inter Milan Marcus Thuram, 27, ubu akaba afite amafaranga yatangwa agasohoka(release clause) angana na £70m kugeza mu mwaka w’imikino wa 2027-28 . (Gazzetta dello Sport – in Italian, external)
Ikipe ya Arsenal nyuma y’uko iri kugorwa no kwinjiza ibitego yamaze kugira Alexander Isak, 25, wa Newcastle United nk’umukinnyi w’ibanze wo kugura, ni muri urwo rwego The Magpies batekereza nabo kugura Dominic Calvert-Lewin, 27, wa Everton cyangwa Jonathan David, 24, wa Lille nk’umusimbura wuyu Munya-Sweden. (TeamTalk)
Ni nako kandi The Gunners iri gutekereza gutwara Umunya-Turkey w’imyaka 19 Arda Guler wa Real Madrid akaba akina nk’amababa gusa byagoye kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe y’i Madrid. (Sport – in Spanish)
Umutoza w’ikipe ya Liverpool Arne Slot ngo yiteguye kugurisha abazamu be babiri Umunya- Brazil Alisson Becker, 31, ndetse n’Umunya- Republic ya Ireland Caoimhin Kelleher, 25, mu mpeshyi ya 2025 ubwo umuzamu baguze azaba aje akaba umuzamu ubu wa Valencia Georgia Mamardashvili, 24. (TBR)