EuropeHomePaper Talk

Paper Talk[Europe]: Pep nyuma yo kongera amasezerano yatangiye gushaka abagomba kubakana ikiragano gishya,Real Madrid,Barcelona,Arsenal

Amakipe atatu yo muri Premier League West Ham United,  Brighton na  Fulham zose ziri kwifuza umusore w’Umwongereza ukina hagati mu kibuga   Josh Brownhill, 28, kugera ubu utarasinya amasezerano mashya mu kipe  ye ya Burnley akandi amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2025. (TBR)

Ikipe ya Besiktas yo mu gihugu cya Turkey ifite ikizere cyo kuzasinyisha Umutaliyani Jorginho, 32, igihe amasezerano ye azaba arangiye mu ikipe ya Arsenal y’umutoza Mikel Arteta. (Sabah – in Turkish)

Manchester City nyuma y’uko iri kubura umusimbura wa Rodri iri gutekereza kwinjira mu rugamba n’ikipe ya  Paris St-Germain ndetse na Juventus mu gusinyisha Umunya-Brazil w’imyaka 25 Éderson José dos Santos Lourenço da Silva akaba akinira Atalanta mu Butaliyani. (Calciomercato – in Italian)

Ikipe ya Nottingham Forest  izasaba amafaranga arenze £70m ku Munya-Brazil wayo Murillo Santiago Costa dos Santos w’ifuzwa n’ikipe ya Liverpool ku girango aze kubafasha mu gice cyayo cyugarira . (Football Insider)

Amakipe arimo Southampton, Brighton ndetse na  Ipswich  yo aratekereza gusinyisha Umunya-Brazil wa  Vasco de Gama  Rayan, 18, mu kwezi kwa mbere 2025 mu isoko ry’igura n’igurisha ry’aho . (Give Me Sport)

Liverpool yatangaga asaga £17m kuri Rayan Cherki, 21, Umufaransa w’ikipe ya  Lyon ariko ngo iyi kipe aramwifuzamo akabakaba £29m, uyu musore ushobora gukina imyanya ibiri mu kibuga, ashobora gukina hagati mu kibuga yataka ndetse akaba yakina nk’amababa. (TBR)

West Ham United yiteguye kugurisha umusore wabo baguze muri iyi mpeshyi ya 2024 Guido Rodriguez, 30, bikavugwa ko ashobora gusubira mu ikipe ya  Real Betis  mu kwezi kwa mbere kwa 2025 . (Estadio Deportivo – in Spanish)

Ruud van Nistelrooy uherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United agiye kuguma muri Premier League aho yizeye ko azabona amahirwe yo gutoza Southampton, Wolves cyangwa se Crystal Palace kubera ko aya makipe ntari kwitwara neza . (Football Insider)

Umushabitsi akaba n’uhagarariye inyungu z’abakinnyi batandakanye Jorge Mendes ari gukora ibishoboka byose ngo mababa wa Sporting Geovany Quenda yerekeze muri Manchester United . (Teamtalk)

Birikwandi kwa ko myugariro wa Sporting akaba Umunya- Ivory Coast Ousmane Diomande, 20, yaba yaragiranye ibiganiro n’uwahoze ari umutoza we Ruben Amorim ku buryo ashobora kumusanga Old Trafford. (Metro)

Myugariro w’ibumoso w’ikipe ya Santos  Joao Victor de Souza, 18, ari fuzwa n’ikipe ya  Chelsea ariko ari nandi makipe yo muri shampiyona y’igihugu y’Abongereza “Premier League” ari ku mwifuza kimwe na  Barcelona . (AS – in Spanish)

Ikipe ya Manchester City  ni inyamahirwe kukuba yasinyisha umusore w’Umudage w’ikipe ya Bayer Leverkusen  Florian Wirtz, w’imyaka 21 bivuze ko Real Madrid ndetse na  Liverpool byaba bipfuye. (Caught Offside)

Liverpool y’umutoza Arne Slot ndetse na Newcastle United yose ni amakipe afite amahirwe kuri Bryan Mbeumo Umunya-Cameroon w’imyaka 25 wa  Brentford y’umutoza Thomas Frank . (Sun)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *