Paper Talk[Europe]: Mikel Arteta yumvikanye na Arsenal kongera amasezerano, Bayern irigukora ibishoboka ngo igumane Jamal Musiala

Umwongereza w’Ikipe ya Lille Angel Gomes akaba akina hagati mu kibuga ni umwe mubari gutekerezwaho cyane n’Ikipe ya Newcastle United gusa nanone amakipe arimo Liverpool, Tottenham ndetse na Borussia Dortmund yose ari kumwirukaho akaba afite imyaka 24. (Sun)
West Ham United irategura kwemera ubusabe buvuye mu ikipe ya Galatasaray ku musore wa yo Emerson Palmieri akaba myugariro w’Imyaka 30 . (Football Insider)
Gusa nanone byitezwe ko uyu Mutaliyani Emerson Palmieri atazasohoka muri iyi kipe y’umutoza Julen Lopetegui kubera ko yishimiye kuguma muri The Hammers . (Fabrizio Romano)
Myugariro w’Umufaransa Wesley Fofana, 23, yavuze ko yateguraga gusohoka mu ikipe ya Chelsea akerekeza mu ikipe y’iwabo ariyo club Marseille muri iri soko ry’Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi ry’Iyi mpeshyi twasoje . (Free Foot – in French)
Manchester City, Chelsea ndetse na Liverpool zose zirifuza gutwara umukinnyi w’Ikipe ya Sunderland akaba afite imyaka 17 Chris Rigg akaba n’umwongereza ukina hagati mu kibuga. (Givemesport)
Kugezubu ishyirahamwe ry’Aruhago mu gihugu cy’ubwongereza ryavuganye n’abatoza batandukanye harimo Lee Carsley uri kuyitoza ubu nk’umutoza w’umusigire . (Telegraph – subscription required)
Uwahoze ari umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abongereza Gareth Southgate, 54, birashoboka ko akandi kazi ateganya gukora atari akazi kari mu gisata cy’Aruhago . (Sky News)
Mauricio Pochettino, 52, nyuma yo kugirwa umutoza mushya w’ikipe y’igihugu ya Leta zunze Ubumwe z’Abanyamerika yahawe umushahara ungana na $6m (£4.6m). (ESPN)
Impuzamashyirahamwe y’Aruhago ku isi “Fifa” irategura kongera umubare w’amakipe yitabira imikino y’anyuma y’Igikombe cy’Isi mu bagore akagera ku makipe 48 nk’uko byagenze mu bagabo . (Telegraph – subscription required)
Umuyobozi wa siporo (Sporting Director) mu ikipe ya BayernMax Eberl yavuze ko bagiye gufungura ibiganiro kandi bifatika na Jamal Musiala kuri gahunda yo kongera amasezerano mu ikipe Bayern Munich dore ko ayo afite ari kugana ku musozo kandi bivugwa ko yifuzwa na Manchester City. (90 Min)
Chelsea na Tottenham Hotspur ziri kwifuza umusore w’Ikipe Lecce w’Imyaka 19 akaba Umunya-Denmark Patrick Dorgu, akaba afite igiciro cya 40m euros (£33.8m). (La Gazzetta dello Sport via SportWitness)
Tottenham, Newcastle ndetse na Arsenal zose ziri kwiruka kuri rutahizamu w’Ikipe ya Lille w’Imyaka 24 akaba Umunya-Canada Jonathan David, gusa n’Ikipe ya Juventus iri kumwirukaho dore ko agiye gusoza amasezerano ye muri iyi kipe yo mu gihugu cy’Ubufaransa . (TuttoJuve)
Umusore w’Ikipe ya Monaco akaba n’umunya-Brazil Vanderson, 23, ari kwifuzwa na Chelsea, Tottenham, ndetse na Manchester United . (Caughtoffside)
Umunya-Esipanye Mikel Arteta akaba umutoza w’Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na yo kongera amasezerano y’Imyaka itatu nyuma y’uko yari mu meze 12 ye y’anyuma muri Arsenal, bisobanuye ko amasezeranoye azarangirana na tariki 30 Kamena 2027. (David Ornstein)