Paper Talk[Europe]: Mason Greenwood agiye kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich , Chelsea irategura kurekura Axel Disasi!

PSG iratekereza ku musore w’ikipe ya Newcastle United akaba Umunya-Sweden Alexander Isak , gusa Magpies iramubarira igiciro cya 100m euros (£83.8m) kuri uyu musore w’imyaka 24 baguze bavana mu ikipe ya Real Sociedad muri 2022 (Fichajes – in Spanish)
Nottingham Forest iracyatekereza gutwara Abanya- Turkey babiri umwe w’ikipe ya Galatasaray akaba mababa Baris Alper Yilmaz, 24, ndetse na rutahizamu Semih Kilicsoy, 19 w’ikipe ya Besiktas . (HITC)
Arsenal mu isoko ry’igura n’igurisha ry’impeshyi ya 2024 bahuye na rutahizamu wa Brentford Ivan Toney bagiye kuganira ku buryo yasinyira iyi kipe y’umutoza Mikel Arteta ariko byarangiye uyu rutahizamu w’imyaka 28 yerekeje muri shampiyona ya Saudi Arabia ariyo Saudi Pro League mu ikipe ya Al-Ahli aho kwerekeza mu ikipe ya Arsenal. (TBR Football)
Real Madrid irashaka kwemera ikarekura asaga 45m euros (£37.7m) kuri Yarek Gasiorowski umusore w’ikipe ya Valencia w’imyaka 19 akaba myugariro w’umunya-Esipanye . (AS – in Spanish)
Chelsea iri gushaka umusore w’ikipe ya Inter Milan Lautaro Martinez aho izemera ikarekura Umunya-Ukraine Mykhailo Mudryk, 23, Umwongereza Carney Chukwuemeka, 20, ndetse n’umufaransa akaba na myugariro Benoit Badiashile, 23, ariko byanga bikunda ibone uyu Munya- Argentine w’imyaka 27. (Dobleamarilla – in Spanish)
Everton irashaka guha amasezerano rutahizamu Dominic Calvert-Lewin mbere yuko amasezerano ye arangira mu mpeshyi ya 2025 nubwo ikipe ya Newcastle United iri kumwifuza . (Teamtalk)
Juventus iri gukurikirana umusore w’ikipe ya Lille w’imyaka 24 akaba Umunya- Canada Jonathan David kuri 15m euro (£12.5m) . (Calciomercato – In Italian)
Southampton yamaze gushyira ku rutonde rugufi rwayo umutoza w’ikipe ya Blackburn John Eustace nk’umusimbura wa Russell Martin ukomeje kwitwara nabi kuva yagera mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza . (Football Insider)
Barcelona, Atletico Madrid ndetse na Bayern Munich zose ziri mu rugamba rwo gusinyisha Umwongereza Mason Greenwood akaba afite imyaka 22 ubu akaba akinira ikipe ya Olympique de Marseille y’umutoza Roberto De Zerbi yajemo avuye mu ikipe ya Manchester United . (Talksport)
Chelsea izarekura Axel Disasi akaba myugariro wa yo ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa w’imyaka 26 bikaba biteganyijwe ko azarekurwa mu isoko ry’igura n’igurisha ryu kwezi kwa mbere 2025. (Fichajes – in Spanish)