Paper Talk[Europe]: Manchester United ishaka winger macacari, amakipe yo muri Premier League akomeje kwiruka kuri Jonathan David!

Aston Villa yanze ubusabe bwo kugurisha rutahizamu wa yo Jhon Duran, 20, bungana na 40 muri iri soko ry’Igura n’igurisha ry’Impeshyi ya 2024 , uyu musore akaba akomoka mu gihugu cya Colombia . (The Mirror)
Chelsea iracyatekereza kugurisha Umunya-Ivory Coast w’Imyaka 21 David Datro Fofana mu gihugu cy’ubugereki muri club AEK Athens dore ko isoko ry’Igura n’Igurisha ry’Impeshyi ya 2024 muri iki gihugu cy’Ubugereki rirarangira kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024. (The Athletic – subscription required)
Mauricio Pochettino watoje amakipe atandukanye arimo Chelsea ndetse na Tottenham Hotspur agiye gusinya nk’umutoza mushya w’Ikipe y’igihugu ya Leta zunze Ubumwe z’Abanyamerika. (Mail)
Rutahizamu wa Sporting Umunya-Sweden Viktor Gyokeres, 26, ashobora n’ubundi kutazava muri Portugal mu kwezi kw’ambere nubwo avugwa cyane mu ikipe ya Chelsea na Arsenal . (Football Insider)
Manchester United irashaka kurekura Umunya-Brazil Antony Matheus dos Santos w’Imyaka 24 akerekeza mu ikipe ya Fenerbahce muri Turkey. (Sun)
Ikipe ya Galatasaray yo muri Turkey irasha gusinyisha Ben Davies w’Ikipe ya Tottenham Hotspur mbere y’uko isoko ry’Igura n’Igurisha rifunga muri Turkey ku itariki ya 13 Nzeri 2024. (Takvim, via Football Insider)
Umunyabigwi wa Chelsea John Obi Mikel yakoze ibishoboka byose ngo Victor Osimhen, 25, asinyire ikipe ya The Blues ariko birangira yerekeje mu ikipe ya Galatasaray ku ntizanyo. (Talksport)
Myugariro w’umunya Esipanye Sergio Ramos ashobora kwerekeza mu ikipe ya Corinthians mu gihugu cya Brazil dore ko ntakipe afite kuva yatandukana n’Ikipe ya Sevilla muri iyi mpeshyi ya 2024 . (Itatiaia – in Portuguese)
Juventus yiteguye kumva ubusabe bw’amakipe atandukanye yifuza gutwa Arthur Melo w’Imyaka 28 akaba Umunya-Brazil ukina hagati mukibuga gusa we arasha kuguma muri iyi kipe akarwanira umwanya wo gukina . (Fabrizio Romano)
Umunya-Canada Jonathan David, 24, ari mu biganiro na Lille kukuba yakongera amasezerano gusa ntibikuyeho ko amakipe yo muri Premier League akomeje kumwirukaho. (Teamtalk)
Ikipe ya Manchester United yari ifite amahirwe menshi yo gusinyisha Umufaransa ukina hagati mu kibuga Adrien Rabiot, 29, gusa kubera umushahara w’Ikirenga ari gusaba birasankaho bitari bukunde nubwo kugeza ubu ntakipe afite nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Juventus. (Football Insider)
Manchester United yatangiye gutekereza gutwa Eberechi Eze wa Crystal Palace w’Imyaka 26 mu mwaka utaha w’Isoko ry’Igura n’Igurisha ry’Impeshye. (Manchester Evening News)
Gusa ikipe ya Liverpool na yo iratekereza gusinyisha Eberechi Eze mu gihe icyari cyo cyose Umunya-Misiri Mohamed Salah, 32, yakwanga kongera amasezerano . (Liverpool Echo)