Paper Talk[Europe]: Manchester City irasha guha umushahara w’Ikirenga Erling Haaland,Real Madrid ishaka William Saliba

Newcastle United y’umutoza Eddie Howe iratekereza gutwa umusore w’Ikipe ya Manchester United Umunya-Brazil Antony, 24, mu gihe icyari cyo cyose gutwara Anthony Elanga, 22, wa Nottingham Forest bya kwanga akaba akomoka mu gihugu cya Sweden . (Caught Offside)
Newcastle United izongereza igerageza gusinyisha umusore w’Ikipe ya Crystal Palace akaba myugariro Marc Guehi, 24, gusa iyi kipe y’umutoza Eddie Howe iratekereza ko bazamugura ku giciro gito ugereranyije n’Icyo bari bumugureho muri iyi mpeshyi ya 2024 mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’aho. Gusa ikipe ya Crystal Palace na yo iri gukora ibishoboka byose kugirango yongerere amasezerano uyu Mwongereza nubwo bishobora kugorana dore ko asigaje amasezerano y’Amezi 18. (Football Insider)
Umudage wa Bayern Munich Jamal Musiala watekerezwagaho n’Ikipe Manchester City, biravugwa ko ikipe ya Bayern Munich irigukora ibishoboka byose kugirango yongerere amasezerano uyu musore ukiri muto w’Imyaka 21 dore ko amasezerano ye azagera mu mwaka wa 2026 tariki 30 Kamena. (Welt Am Sonntag, via Goal)
Mugariro w’umudage Jonathan Tah, 28, yemeje ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Bayer Leverkusen nyuma yo kwifuzwa n’Ikipe ya Bayern Munich mu isoko ry’Igura n’Igurisha rya 2024 ry’Impeshyi ariko Leverkusen yanga kumurekura , amasezerano ye azarangirana na tariki 30 Kamena 2024 . (90 Min)
Gusa ikipe ya Leverkusen ishobora kuzemera kumugurisha mu kwezi kw’ambere mu isoko ry’Igura n’Igurisha ry’aho aho kurindiri uyu Mudage akazagendera ubuntu . (Fichajes – in Spanish)
Umufaransa ukina hagati mu kibuga Adrien Rabiot udafite ikipe kugeza ubu nyuma yo gutandukana n’Ikipe ya Juventus ubu ntakipe arabona dore ko yanze amahirwe yo kwerekeza muri Saudi Pro League muri Saudi Arabia cyangwase muri Turkey . (Fabrizio Romano)
Manchester City igiye guha amasezerano rutahizamu wa yo Erling Haaland, 24, bizatuma aba umukinnyi uzaba uhembwa amafaranga menshi muri iyi kipe y’umutoza Pep Guardiola. (Marca – in Spanish)
Real Madrid irashaka kongera gutigisa Umugabane w’Iburayi isinyisha myugariro w’Ikipe ya Arsenal William Saliba w’Imyaka 23 n’Inyuma y’uko iyi kipe yubatse igice cy’ubusatiriza ariko igice cy’ugarira kikaba kitaritabwaho.
N’Inayompamvu banatekereza gutwa Trent Alexander-Arnold ku ruhande rw’Iburyo , Alphonso Davies ku rw’Ibumoso . (Fichajes – in Spanish)