Paper Talk[Europe]: Liverpool yatangaje ko izagura umukinnyi wo hagati mu kibuga,Tottenham Hotspur yinjiye mu rugamba rwa Eberechi Eze

Ikipe ya Everton yagaragaje ko yiteguye kugumana na Sean Dyche umutoza wa yo kugera umwaka w’Imikino urangiye nubwo atari kwitwara neza mu ntangiriro ya shampiyona y’Igihugu y’Abongereza Premier League. (Telegraph – subscription required)
Sporting Director w’Ikipe ya Barcelona Deco yavuze ko Frenkie de Jong agifitiye amasezerano ndetse ko bishimanye nyuma y’uko hari amakuru atandukanye yagiye asohora uyu Mubiligi muri iyi kipe akamujyana cyane muri Manchester United. (Fabrizio Romano)
Tottenham Hotspur na yo yamaze kwinjira mu rugamba rwo gusinyisha mababa w’Ikipe ya Crystal Palace Eberechi Eze, 26, nubwo bigoye kubera ko arashakwa n’amakipe menshi atandukanye arimo Arsenal na Manchester City. (FootballTransfers)
Umunya-Austria Oumar Mickaël Solet Bomawoko w’imyaka 24 yamaze gusesa amasezerano n’Ikipe ya kiniraga ya RB Salzburg bisobanuye ko ntakipe afite kuburyo ubu yemerewe gusinyira ikipe iyari yoyose bakumvikana yayisinyira.(Fabrizio Romano)
Umufaransa ukina hagati mu kibuga Adrien Rabiot, 29, yanze kwerekeza mu ikipe ya Newcastle United kuberako itazakina imikino yo k’umugabane w’Iburayi ndetse kugera ubu ntarabona ikipe yo kwerekezamo dore ko amakipe yo mu gihugu cya Turkey ndetse na yo muri Saudi Pro League yanze kuyerekeza mo . (Football Insider)
Chief executive Officer wa Liverpool Michael Edwards yatangaje ko barigukora ibishoboka byose kugirango bazagure umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu mwaka utaha haba mu isoko ry’Igura n’Igurisha ryo mu kw’ambere cyangwa iryi mpeshyi . (Football Insider)
Uwahoza ari technical director wa Stoke City Ricky Martin agiye guhabwa akazi mu ikipe ya Carlisle United yo mu kiciro cya gatatu mu gihugu cy’ubwongereza nka sporting director wa yo mushya. (Teamtalk, external)
Leeds United yatanze asaga £8.5m ku musore w’Ikipe ya Freiburg mu gihugu cy’Ubudage Roland Sallai akaba akomoka mu gihugu cya Hungary akaba akandi afite imyaka 27. (HITC)